Rwamagana:Bagiye kwiba ku muzungukazi ngo babone amafaranga ya Noheli bayirira mu buroko

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 29/12/2020
  • Hashize 4 years
Image

Abantu barindwi mu Ntara y’Iburasirazuba batawe muri yombi bakekwaho kumena inzu y’umuzungukazi utuye mu kagari ka Nyagasenyi umurenge wa Kigabiro,bakiba ibikoresho birimo televiziyo n’amafaranga ariko bo bavuga ko ibyo babikoze bashaka amafaranga yo kurya kuri Noheli birangira batawe muri yombi bayirira muri gereza.

Aba babigarutseho kuri uyu wa Kabiri Tariki 29 Ukuboza 2020 mu gikorwa cyo kuberekana cyabereye ku biro bya Polisi mu ntara y’Iburasirazuba.

Abafashwe uko ari barindwi bibye umuzungukazi w’umwongerezakazi,barimo batatu binjiye mu nzu bakiba ibyo bikoresho,batatu baguze ibijurano ndetse n’umwe wabafashije gukura Imibare y’ibanga muri ibyo bikoresho bakaba harimo abaturuka mu karere ka Rwamagana na Kayonza.

Umwe mu binjiye mu nzu kwiba witwa Siborurema Emmanuel wo mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza avuga ko bicaye bagatekereza aho bazakura amafaranga yo kurya ku munsi Mukuru basanzanga bagomba kujya kwiba.

Ati”Twarimo gushakisha amafaranga tuvuga ngo Ni ay’umunsi Mukuru dushiduka tuhageze twurira igipangu tujyayo turafungura tubikuramo.Twasanze idirishya rikinguye dufata ikibaho tuvuna giriyaje twinjiramo”.

Ati”Ntabwo twari tuzi ko twibye umuzungu ahubwo mu gitondo turebyemo nibwo twabonye ko ari umuzungu”.

Avuga ko atari ubwa Mbere yibye ndetse aranabifungirwa ariko aza gufungurwa yihannye,none ngo satani yongeye aramushuka arabikora.

Ati”Njyewe nigize gukora Icyo cyaha ndabihanirwa mvayo narabiretse neza naho narintuye bari babizi.Ahubwo sinzi ukuntu satani yanjemo tumaze kunywa izo nzoga gusinda turavuga ngo Reka tujye gushaka amafaranga yo tuzarya ku munsi Mukuru”.

Muhawenimana Pascal wo mu murenge wa Gishari mu karere ka Rwamagana nawe avuga ko bagiye kwiba kugira ngo babone amafaranga y’umunsi Mukuru kuko Ayo bari bafite bari bamaze kuyangiza bayanywera.

Ati”Twaravuze duti ko twangirije amafaranga nigire tujye gushakisha Andi nitugira amahirwe tukayabona turaba tubonye Ayo kuzarya ku munsi Mukuru.Twragiye inzu ya Mbere twahingukiyeho twarebyemo dusanga idirishya rirafunguye dusanga harimo flati na Machine ku meza ubwo rero twakoresheje uko bishoboka kose ngo tubikuremo”.

Nawe avuga ko yigeze kwiba mu 2010 ajyanwa kugororerwa i Gitagata, none yongeye kwiba muri uyu mwaka umwaku agira umwaku arafatwa akaba asaba imbabazi Kuri Icyo cyaha.

Sinzinkabo Pierre umucuruzi ukorera mu mujyi wa Kabarondo ahakana ko atibye ndetse ataguze ibijurano ahubwo yafashwe bitewe n’uko abo bakekwaho ubujura, bamuhamagaye ngo agure imari nawe akarangira inshuti ye ikamusaba kuyiherekeza kubigura.

Avuga ko iyo nshuti ikimara kubigura bahise bataha ikamuha ibihumbi 10 by’uko yayiherekeje ariko agatungurwa n’uko yagiye kubona baje kumufata,iyo nshuti ye ikaza gutoroka ikaba yaraburiwe irengero.

Ati”Njyewe mu byukuri biriya bintu binagurwa,mu by’ukuri Ntabwo nigeze menya ngo hapakiwemo ibiki kuko njye nagumye mu modoka arasohoka[……] ngiye kubona mbona yonjiranye Flati Ntabwo narinzi ko harimo na machine ubwo Nyuma aza kumbwira ko aguze Flati na machine”.

Akomeza agira Ati”Amafaranga yampembye Ni ibihumbi 10.Yampaye ibihumbi 10 arambwira ngo genda wigurire agacupa nuko ndataha njya mu bucuruzi bwanjye.Hashira iminsi ubwo ngiye kubona mbona baramfashe”.

Yicuza impamvu yagendanye n’iyo nshuti ye yamushoye mu cyaha cyo kugura ibijurano ndetse ikanatoroka akaba ariwe uri kubiryozwa,akaba arinaho ahera asaba imbabazi kuko atari umujura.

Gusa avuga ko ibintu nk’ibi bimubayeho ubwa Kabiri kuko Hari igihe yigeze kugura ibijurano bamukatira imyaka ibiri ariko afungwa umwe,ahita abizinukwa none yongeye kubyisangamo bitewe n’inshuti ye yaherekeje kugura ibyo bijurano.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba CIP Hamdun Twizeyimana avuga ko aba Bantu uko ari barindwi bagiye kwiba umuzungu Tariki 18 Ukuboza 2020 Aho baciye idirishya bakinjiramo bagatwara televiziyo n’ibindi bikoresho.

Ati”Umuzungu Akimara kwibwa yaje kuri polisi atanga ikirego.Ku bufatanye dusanzwe dufitanye nka polisi na RIB, twahise dutangira gushakisha ababa baribye uyu muzungu dufata umwe muri bo agenda atwereka n’abandi”

CIP Twizeyimana asaba abaturage muri iyi minsi mikuru, kwitwararika bakajya babika kure ibikoresho bifite agaciro aho umujura ashobora kuza kubitwara bakamwumva.

Ati”Turasaba abaturage cyane cyane muriibi bihe by’iminsi mikuru ko bagomba kugira uruhare mu kurinda umutekano w’ibintu byabo.Niba umuntu agiye kuryama agafunga inzu ye neza, imitungo ifite agaciro akagerageza kuyibika ahantu abasha kuba yakumva hari uwuramutse aciye idirishya cyangwa urugi aje kubitwara akaba yamwumva”.

Ibikoresho byibwe uwo muzungukazi birimo Tereviziyo yo mu bwoko bwa flate Screen, machine Laptop,camera,indangamuntu n’ibindi byangombwa ndetse n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 29/12/2020
  • Hashize 4 years