Rwamagana:Abanyerondo b’umwuga bahondaguye umuryango wose bawuziza ibihumbi 2000 by’irondo

  • admin
  • 15/11/2018
  • Hashize 5 years
Image

Umugabo witwa Mutungirehe Celestin wo mu kagari ka Ruhunda umurenge wa Gishali avuga ko abanyerondo b’umwuga bamuteye mu rugo mu masaha y’ijoro aryamye bakamuhondagura n’umuryango we babaziza ibihumbi 2000 y’irondo.

Uru rugo rwahohotewe rwakubiswe kuva ku mugabo,umugore ndetse n’umwana w’umukobwa basanze mu gitanda aryamye,ku buryo umugabo bamurambitse mu byatsi bagahuragura nk’abahura ibishyimbo banamuciraho ipantaro yari yambaye.

Umugore wo muri urwo dugo yagize ati”Njyewe ikintu cyambabaje cyane cyanteye n’agahinda ni uburyo dutanga amafaranga tunishyura neza ariko bakarengaho bakaza gukurura umuntu nk’abakurura ihene bakamutesha agaciro”.

Yakomeje avuga ko igitenge yari yifubitse yacyambuwe n’umwe mu banyerondo witwa Kigube.

Mutungirehe we avuga ko bamusanze mu rugo baramucakira agerageza kubabaza icyo bamuhoye ari nako abahunga ariko baranga bamusanga no mu nzu baramukubita n’umuryango we.

Ati”Nagiye kubona mbona batangiye kumfata ndababaza nti murimo muranshakaho iki? Bati turashaka amafaranga y’irondo.Nanjye ndababwira nti ‘irondo ko nishyura neza ikibazo mumfiteho ni igiki’?ntangira mbahunga bankubitira mu rugo umudamu yari ari mu nzu arahurura,kuburyo twese n’abana bari baryamye twese badusanze mu nzu baradukubita”.

Uyu mugabo avuga ko umugore we yakubiswe akanamburwa igitenge na telefone.Ngo ikindi ntibagarukiye aho kuko ngo n’inzu nayo bayisahuye mu gihe bari bamaze guhunga bayibasigiye.

Abaturage bo muri uyu mudugudu nabo bemeza iby’ihohoterwa ry’uyu muryango kuko ngo bakimara kumva bahurujwe baje basanga bari kubakubita nabo bahita bahuruza akagari

Umwe yagize ati”Mutungirehe bamukubise n’umugore we ndetse n’abana be”.

Undi ati”Mugusohoka twasanze uyu mugabo bamurambitse muri biriya byatsi ureba.Bakubita bakubita induru zivuga abantu babashije kuvuza induru ni abadamu (abagore)”.

Ku ruhande rw’abanyerondo bo bavuga ko ibyo babavugaho ari ukubeshya kuko abaturage basanzwe babagirira urwango.

Umwe yagize ati“Abaturage baratwanga kuko iyo ugeze ahantu habaye ikibazo,byanga bikunda ntabwo bakuvuga neza iyo ukora akazi neza”.

Bahakana kandi ko batigeze bajya mu nzu y’umuturage ngo babe bakiba nk’uko bivugwa ngo ahubwo ibyo biterwa n’uko bangwa n’abaturage.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishali Rushimisha Marc yavuze ko iki kibazo bakizi ndetse ko bagiye gushaka uko uyu muryango warenganurwa kuko abanyerondo bateshutse ku nshingano zabo.

Yagize ati”Abanyerondo barakurikiranwa kuko baba bafite ubuyobozi bubakurikirana.Iyo akoze ikosa araribazwa nk’undi muturage “.

Yakomeje avuga ko nubwo uyu muturagi yari arimo amaze abiri atishyuye y’irondo, ngo ibyo ntibyari gucyemurwa no kumukubita bityo uwabikoze agomba kubiryozwa.

Ati“Kuba byonyine bafashe inkoni bagakubita umuturage ni icyaha. Ubwo rero uwabikoze twamaze kumukurikirana araza gushyikirizwa inzego zibishinzwe kugira ngo akurikiranwe mu rwego rw’amategeko ku buryo uwakubiswe arenganurwe”.

Irondo ry’umwuga ryashyizweho kugirango risimbuzwe irindi ryari rihari mu buryo bwo gukora akazi karyo kinyamwunga kuko ari akazi bahemberwa.Muri uyu murenge buri rugo rutanga amafaranga 1000 mu kwezi,biyo uyu muryango wazize amafaranga 2000 by’amanyarwanda kuko ngo barimo ibirarane bya mezi abiri.

Bagiye gutanga ikibazo cyabo ku kagari ngo barenganurwe bavuye kwa muganaga
Iyi nkoni y’icyatsi iri iruhande rwabo ni imwe muzo bakubitishijwe bari bayizanye kuyereka ubuyobozi
Umugabo baramukubise kugeza ubwo ipantalo yari yambaye yamucikiyeho
Nzabandora Theogene/MUHABURA.RW

  • admin
  • 15/11/2018
  • Hashize 5 years