Rwamagana: Umwe mu bakozi ba Sacco, ari muri yombi azira kurigisa akayabo ka 1, 200 000

  • admin
  • 11/02/2016
  • Hashize 8 years

Ku itariki 8 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rwamagana yafunze Gasengayire Immaculée, akaba akekwaho kurigisa amafaranga y’u Rwanda angana na 1, 2000,000 ayabikuje kuri konti ya VUP muri SACCO ya Fumbwe yari abereye umucungamutungo, iherereye mu murenge wa Fumbwe, muri aka karere,

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’uburasirazuba,Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko abaturage bo muri uriya murenge bakora imirimo itandukanye muri VUP, bishyize hamwe, basaba inguzanyo ku mafaranga ya VUP muri iyi SACCO, ariko ubuyobozi bwayo bukoze igenzura, busanga batujuje ibyangombwa, ntibwayibemerera.” IP Kayigi yagize ati:”Gasengayire, uri mu kigero cy’imyaka 27 y’amavuko, yaciye ruhinga nyuma arenga kuri uwo mwanzuro wa SACCO yari abereye umukozi, abikuza ayo mafaranga kuri konti ya VUP, kandi ntiyagira uwo ayaha, yaba abo baturage cyangwa undi uwo ari we wese.”

Yakomeje agira ati:”Abagenzuzi baturutse ku karere ka Rwamagana ni bo batahuye ko Gasengayire yanyereje ariya mafaranga. Byahise bimenyeshwa Polisi y’u Rwanda iramufata.” IP Kayigi yavuze ko afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Musha mu gihe iperereza rikomeje kuri iki cyaha cyo kurigisa ariya mafaranga ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano mu kugikora. Yagize kandi ati:”Birababaje kubona umuntu nka we wari ushizwe gucunga umutungo wa rubanda aba ari we uwurigisa. Abantu bakwiye kuba inyangamugayo kandi bakanyurwa n’ibyo bafite.”

IP Emmanuel Kayigi

Ingingo ya 325 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umukozi wese urigisa umutungo, amafaranga, impapuro zivunjwa amafaranga, ibyemezo by’imari n’inyandiko bya Leta cyangwa bitari ibya Leta cyangwa ibintu byimukanwa by’undi yabikijwe ku bw’umurimo ashinzwe; wonona cyangwa urigisa, akoresheje uburiganya, impapuro zifite agaciro k’imari, yabikijwe cyangwa yahawe ku bw’umurimo ashinzwe; ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe.

Ingingo ya 609 ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000)

Yanditswe na Francois Nelsn/Muhabura.rw

  • admin
  • 11/02/2016
  • Hashize 8 years