Rwamagana: Umupagasi yishe umukecuru wamuhaye akazi amukubise majagu

  • admin
  • 01/06/2016
  • Hashize 8 years
Image

Umugabo w’imyaka 55 ukomoka mu karere ka Rutsiro wagiye gupagasa mu murenge wa Muyumbu mu karere ka Rwamagana yishe nyirabuja w’imyaka 75 wamuhaye akazi ko kumukorera mu isambu.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburasirazuba, IP Kayigi Emmanuel, yabwiye Imvaho Nshya ko uwo mugabo ufungiye kuri sitasiyo ya Kigabiro, yishe nyakwigendera amukubise isuka bita Majagu mu mutwe.

IP Kayigi avuga ko yari acumbitse mu nzu zikodeshwa z’uwo mukecuru ndetse akaba yari yaranamuhaye akazi ko kumutunganyiriza amashyamba.

Ngo uko yaritunganyaga ni nako yagurishaga ibiti; nyuma umukecuru yaje kubivumbura aramutumiza baricara ngo babiganireho.

IP Kayigi akomeza asobanura ko Nyuma yo kubiganiraho umukecuru yamwumvishije ko agomba kumwishyura ibiti kandi akamuvira mu rugo kuko abona batabashije kubana neza.

Umukobwa wa nyakwigendera yagiye gushaka abayobozi ngo baze kubafasha gukemura ikibazo uyu mugabo ahita afata majagu ayikubita umukecuru aramwica.

Umuvugizi wa Polisi yasabye abaturage kwifashisha ubuyobozi mu gihe bagize amakimbirane kugira ngo hato bitabaviramo ubwicanyi.

Ati”Turasaba abaturage ko amakimbirane n’ibibazo nk’ibi igihe babimenye bakwiye kujya bifashisha inzego z’ubuyobozi ndetse n’iz’umutekano ntibakwiye kubyihererana, ikindi ni uko abantu bakwiye kwirinda kugura ibintu abapagasi bagurisha bitari ibyabo kuko abenshi baba bazi neza nyirabyo.

Yandistwe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 01/06/2016
  • Hashize 8 years