Rwamagana: Ubufatanye bw’Abaturage n’Inzego z’Umutekano niyo ntwaro bifahisha mu gukumira ibyaha

  • admin
  • 15/10/2016
  • Hashize 8 years
Image

Ibi ni ibitangazwa n’abaturage batuye muri aka karere ka Rwamagana bigashimangirwa kandi n’abayobozi b’inzego z’umutekano, aho bagaragaza ko ubufatanye bwiza hagati yabo n’abaturage binyuze mu nzego z’ibanze ariyo ntwaro ibafasha mu gukumira no guhashya burundu ibyaha bishobora guteza umutekano muke.

Ibiyobyabwenge n’ibindi byaha bibishamikiraho nk’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ihohoterwa rikorerwa abana, n’ibindi ni bimwe mu byaha bikunze kugaraga mu Ntara ya y’I Burasirazuba, ibi rero bikaba imbarutso yo kuba urwego rwa Polisi rwakajije ingamba mu gukumira no kurwanya burundu ibi byaha binyuze mu ishami ryayo rishinzwe umutekano mu ngo (Community Policing) aho iri shami rifatanya n’abaturage hamwe n’abakorerabushake mu guhasya burundu ibi byaha.

Abaturage batuye mu bice bitandukanye by’Akarere ka Rwamagana bemeza ko bafite imibanire myiza na Polisi ndetse ari nabo bafata iyambere mu gutanga amakuru baba basabwa na Polisi cyane cyane ajyanye n’abanyabyaha bahungabanya umutekano.

Uwitwa Nkusi Jean Baptiste yabwiye MUHABURA.rw ko umutekano ari kimwe mubyo abaturage biyemeje kwicungira bakumira ibyaha bitaraba ndetse banatangira amakuru ku gihe

Nkusi yagize ati “Ubusanzwe twe nk’abaturage twafashe iyambere mu kwicungira umutekano nk’uko duhora tubitozwa na Leta yacu ari nayo mpamvu dushimira Polisi y’igihugu cyacu ”

Ubufatanye bwacu na Polisi bushingiye ku gutanga amakuru ku gihe ndetse no kwirinda ibyaha mbere y’uko biba nibyo bifasha Polisi yacu gushyira mu bikorwa inshingano bahabwa na Nyakubahwa Paul Kagame, ikindi natwe tukabaho mu mahoro dutekanye bikanadufasha mu iterambere kuko tuba twifitiye umutekano

IP Gorette Uwimana uhagarariye Community Policing mu karere ka Rwamagana avugako ubufatanye bwa Polisi n’Abaturage binyuze muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc) bagena imidugudu yo gusura bakaganira n’abaturage bakabamenyesha ingaruka z’ibyaha binyuranye ari nako babakangurira kwirinda ibyaha.

IP Goretti yagize ati “Uburyo dukorana n’abaturage buranashimishije kuko ntacyo twakora tutari kumwe n’abaturage nibo baduha amakuru yose, ni ukuvuga ngo twifashisha inzego z’ibanze bivuze ngo ni Minaloc n’izindi nzego zindi zitandukanye twifashisha mu kubona abaturage hari ingingo tuba twarateguye zo kuganiraho nko kwirinda amakimbirane,kurwanya ibiyobyabwenge mu kurwanya ibyaha byose bishoboka bakaduha amakuru

Tukababwirako uburenganzira bw’umwana bugomba kubahirizwa, tukababwira ko amakimbirane ahanini aturuka mu kunywa ibiyobyabwenge bikaba mu kujya birinda kunywa no gucuruza ibyobyabwenge kuko natwe tuba mu Ntara y’Uburasirazuba ibiyobyabwenge birahagaragara, muri uko kuhagaragara ntago tuba twifuza ko ubufatanye bwacu n’abaturage bo mu karere ka Rwamagana baduha amakuru umunsi ku munsi tuba tugomba kubashimira no kubarinda”

Ikindi kandi uyu IP Gorette Uwimana agarukaho ni inyubako Polisi mu akarere ka Rwamagana izajya ikoreramo ikaba iri kumwe n’ibiro bizakoreramo urwgo rwa Polisi mu Ntara y’I Burasirazuba akaba avuga ko ari ibintu bizajya bibafasha mu buryo bw’ikoranabuhanga n’uburyo bwo gukurikirana abakoze ibyaha muri aka karere ka Rwamagana.

Akarere ka Rwamagana kari mu turere tudakunze kugaragaramo ibiyobyabwenge cyane ugereranije n’utundi turere two muri iyi ntara ahanini dukora ku mipanga y’Ibihugu nka Uganda na Tanzania

IP Gorette Uwimana uhagarariye Community Policing mu karere ka Rwamagana
Nkusi Jean Baptiste, umwe mu batuye muri aka karere bahamya imikoranire myiza yabo na polisi
inyubako ikoreramo polisi ku rwego rw’intara y’i burasirazuba ndetse n’akarere ka Rwamagana


Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu/MUHABURA.rw

  • admin
  • 15/10/2016
  • Hashize 8 years