Rwamagana: Gitifu w’umurenge ushinjwa gukubita abatarishyura mituweli yahagaritswe

  • admin
  • 22/09/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, Havugimana Emmanuel, yahagaritswe ku mirimo ye nyuma y’aho abaturage bamushinjije kubahohotera.

Ni Nyuma y’uko hari bamwe mu baturage bumvikanye mu itangazamakuru bavuga ko abatarishyura amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza Gitifu Havugimana abakubita, bagasaba ko inkoni bahatwa uboshye inka zasimbuzwa ikindi gihano.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, yemeje iby’ihagarikwa ry’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya.

Yagize ati “Birimo gucukumburwa n’inzego zibishinzwe.Nibigaragara ko ibyavuzwe ari byo azabibazwa nk’uko amategeko abiteganya.”

Gusa yasobanuye ko icyatumye uyu muyobozi ahagarikwa ntaho gihuriye no Gukubita abaturage ariko avuga ko nabyo bibaye aribyo yaba yarakoze icyaha.

Mufulukye ati, “Kuva mu nshingano kwe bijyanye n’intege nke yari afite mu mikorere, ntabwo ari uko hari amakuru y’uko yakubise abaturage kuko ni icyaha, cyokora wenda mwaba mwibaza impamvu bihuriranye.”

Nubwo bimeze gutya ariko,akarere ka Rwamagana kabinyujije kuri Tweter yako,kemeje aya makuru yihagarikwa rya Gitifu Havugimana hagaragazwa ko n’ihagarikwa rye rifite aho rihuriye no guhutaza abaturage ayobora.

Nubwo byaba bihuriranye n’iki kibazo cyo gukubita abaturage,muri iyi minsi harimo kuba Icyo bise tour du Rwanda cyangwa inkubiri yo kweguzwa no kwegura kubayobozi bitewe no kunanirwa inshingano zabo ndetse no kutagendere ku muvuduko igihugu kiri kugenderaho mu iterambere nk’uko Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase aheruka kubitangariza mu karere ka Nyamagabe ubwo aheruka mu ruzinduko mu Ntara y’Amajyepfo.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 22/09/2019
  • Hashize 5 years