Rwamagana: Abatwara abagenzi ku magare basabwe kugira uruhare mu kurwanya ibyaha

  • admin
  • 12/09/2016
  • Hashize 8 years

Mu mpera z’icyumweru gishize, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rwamagana, yagiranye inama n’abatwara abagenzi ku magare bakorera uyu mwuga mu murenge wa Kigabiro bagera kuri 200 ibibutsa kandi ibasaba kugira uruhare mu kurwanya ibyaha; byaba ibifitanye isano n’umwuga wabo ndetse n’ibindi muri rusange.

Aganira na bo, Ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Rwamagana, Inspector of Police (IP), Goreth Uwimana yababwiye ati:“Ntimwagira uruhare mu kurwanya ibyaha kandi namwe mubikora. Murasabwa mbere na mbere kubyirinda; bityo mubone gufatanya kubikumira mutanga amakuru y’abafite imigambi yo kubikora cyangwa ababikoze.”

Yagize kandi ati:“Hari bagenzi banyu bajya bafatwa bahetse ibiyobyabwenge n’ibindi bintu bitemewe n’amategeko, abandi bafatwa bahetse abantu babifite. Murasabwa kubyirinda, kandi mutange amakuru y’ababikora kabone niyo baba bamwe muri bagenzi banyu.”

IP Uwimana yakomeje ababwira ati:“Mu bakiriya banyu hashobora kubamo abanyabyaha. Mukwiye kugira amakenga buri gihe kugira ngo mudatwara abagiye gukora ibyaha cyangwa abafite ibintu bitemewe n’amategeko nk’ibiyobyabwenge, kandi mujye mwihutira kubimenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe igihe mugize uwo mubikekaho.”

Avuga ku kamaro ko gutangira amakuru ku gihe, IP Uwimana yagize ati:“Bituma inzego zibishinzwe zimenya ko hari abantu bafite imigambi yo gukora ibikorwa binyuranije n’amategeko, hanyuma zigafata ingamba zo kubikumira, kandi haba hari abamaze kubikora zikabafata batararenga umutaru.”

Yabasabye kubahiriza amategeko agenga umwuga wabo kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka, akaba mu byo yabasabye kwirinda harimo kudacisha amagare mu nzira yateganyirijwe abanyamaguru.

Yagize kandi ati:”Kubahiriza amategeko y’umwuga wanyu biri mu nyungu zanyu ndetse n’abandi bakoresha umuhanda muri rusange kubera ko iyo impanuka ibaye ishobora kubakomeretsa cyangwa ikabahitana.”

Yabasabye kwirinda ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko no kugira uruhare mu kukirwanya batanga amakuru yatuma gikumirwa.via:RNP

Yanditswe na Niyomugabo/Muhabura.rw

  • admin
  • 12/09/2016
  • Hashize 8 years