Rwamagana: Abaturanyi babiri badafitanye isano biyahuriye rimwe

  • admin
  • 20/01/2017
  • Hashize 7 years

Mu karere ka Rwamagana abaturage babiri badafite ikintu na kimwe bahuriyeho biyahuriye umunsi umwe, mu buryo bumwe, umwe arapfa undi ari kwa muganga.

Kuri uyu wa 19 Mutarama nibwo mu kagari ka Byeza, umurenge wa Muhazi ho mu karere ka Rwamagana hamenyekanye amakuru ko Mukamana Lydia w’ imyaka 26 y’amavuko wari ufite abana batatu badahuje ba se yiyahuje tioda.

Ku rundi ruhande Uwamahoro Mediatrice w’ imyaka 38 yari yiyahuje tioda.

Birakekwa ko bombi iyi tsiyoda bayinyweye mu ijoro ryo ku wa gatatu rishyira ku wa kane kuko amakuru y’ uko banyweye tioda yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa kane.

Uko byagenze kuri Mukamana Lydia

Mu gitondo cyo ku wa 19 Mutarama abaturanyi ba Mukamana bumvise abana baririra mu nzu yakodeshaga babuze ubakingurira.

Bagiye kureba basanga urugi rukingiye imbere, babimenyesha umukuru w’ umudugudu azana abanyerondo bica idirishya. Bageze mu nzu imbere yasanze Mukamana ameze nabi, babona iruhande rwe agacupa karimo tioda yayinyweye ubuzima bwe buri mu marembera.

Mukamana yari yanditse agapapuro avuga ko yiyahuye ku mpamvu ze bwite. Mukamana ubusanzwe uvuka mu karere ka Kayonza yari yarasize umwana we w’ imfura kwa musaza we, aza gutura mu bukode I Rwamagana.

Aho mu bukode yabanaga n’ umwana we w’ imyaka itatu n’ undi w’ umwaka umwe. Mu rwandiko yanditse yavuze ko umwana w’ imyaka itatu azatwarwa na musaza we, naho uw’ umwaka umwe agatwarwa na se (uwamuteye inda).

Mukamana yahise ajyanwa kuvurirwa mu kigo nderabuzima cya Murambi, arinaho yaje kugwa. Yarashyinguwe n’ abana be babonye ababatwara nk’ uko yari yabyanditse.

Uko byagenze kuri Uwamahoro Mediatrice

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’ iburasirazuba IP Emmanuel Kayigi yabwiye Umuryango.rw, ko mu ijoro ryo ku wa gatatu Rwirebe Egide umugabo wa Uwamahoro yatashye yasinze nk’ uko yari yarabigize akamenyero, ageze mu rugo akubita umugore we. Umugore yahukaniye mu kindi cyumba.

Mu gitondo Egide yarabyutse ajya hanze ategereza ko umugore we yabyuka ngo age mu kazi araheba, bigeze saa moya n’ igice asubira mu nzu ajya kureba agezeyo asanga Uwamahoro yanyweye tioda.

Yahise atabaza abaturanyi bamujyana kwa muganga ariho arwariye kugeza ubu.

Uwamahoro na Egide bamaze imyaka itanu babana, bafitanye abana babiri.

Umuryango.rw, wifuje kumenya niba Egide yaratawe muri yombi ngo abazwe iby’ ihohoterwa bivugwa ko yakoreraga umugore we, IP Kayigi avuga ko Egide yatorotse arimo gushakishwa na polsi.

IP Kayigi yasabye abanyarwanda kuba ijisho ry’ umuturanyi asobanura icyo kuba ijisho ry’ umuturanyi bivuze.

Yagize ati “Kuba ijisho ry’ umuturanyi duhora tuvuga ntabwo ari ukumucaho ngo umubwire waramutse gusa, ugomba kumusobanukirwa ukamenya icyo wamusaruraho nawe akamenya icyo yagusaruraho”

Avuga ko mu kagoroba k’ ababyeyi bagomba kujya bahavugira ibibazo bafite mu ngo bagafashanya, haba mu guhana inama cyangwa gufashanya kubonera umuti ibibazo by’ imibereho. Avuga ko byanze bikunze hari abaturanyi ba Mukamana bari bazi ubuzima abayeho, ati “iyo bamuba hafi bakamufasha ntabwo aba yarageze ubwo yiyahura”

IP Kayigi yavuze ko kuba Mukamana yariyahuye bifitanye isano n’ ubuzima bubi yari abayemo asaba ababyeyi kuba hafi y’ abana babo igihe babyariye iwabo.

Yagize ati “Bigaragara ko Mukamana yagize ibibazo by’ ubuzima akabura abamwitaho, bishoboka ko yaje I Rwamagana ngo ashake igitunga umwana umwe, abo yizeye ko yamuha ikimutungira umwana akaba aribo babyarana abandi bana. Ababyeyi bagomba kuba hafi y’ abana b’ abakobwa igihe babyariye iwabo”

Umuryango.rw wifuje kumenya niba kuba abashakanye bicana cyangwa umwe akiyahura kandi amakimbirane yabo ubuyobozi buyazi, bitaba bifitanye isano no kuba ushaka gatanya ayibona bimugoye,

IP Kayigi avuga , iyo ushaka gatanya afite ibimenyetso bituma ayisaba ayihabwa bitamugoye. Asaba abantu bafitanye ibibazo ko aho kugira ngo umwe agere aho yiyahura cyangwa umwe yica undi byaba byiza umwe ahunze undi kuko utakaje ubuzima aba adashobora kubugarura.

Amakimbirane yo kwa Egide na Uwamahoro amaze igihe ari abaturanyi, imiryango n’ ubuyobozi kugera ku kagari bose yarayazi.

IP Kayigi asaba umunyarwanda wese waba uzi ingo zifite amakimbirane nk’ aya yo kwa Egide ko yajya abimenyesha polisi. IP kandi asaba abakihambiranaho bavuga ngo niko zubakwa ko uyu muco bakwiye kuwucikaho


Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 20/01/2017
  • Hashize 7 years