Rutsiro:Ikigo cy’Ishuri kimuriye igikoni mu rugo rw’umuturage cyasabiwe gukurikiranwa by’umwihariko

  • admin
  • 08/05/2018
  • Hashize 6 years
Image

Mu kigo cy’amashuri cya Bitenga B giherereye mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Rutsiro hagaragara ibibazo bitandukanye bituma imyigishirize n’imibereho y’abanyeshuri bahiga bitagenda neza, bikaba bivugwa ko bishingiye ku bwumvikane bucye bugaragara hagati y’ubuyobozi, abarimu na Komite y’ababyeyi.

Icyo kigo cyigamo abana mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12, itsinda ry’abakozi ba Minisiteri y’Uburezi (Mineduc) bagisuye muri gahunda y’ubukungurambaga ngarukagihembwe bugamije guteza imbere ireme ry’uburezi, bahasanga ibibazo byinshi bahita basaba ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro gufata ingamba zihariye. Bimwe muri ibyo bibazo birimo gufata nabi ibikoresho bahawe na Leta, gutekera abanyeshuri hanze y’ishuri mu rugo rw’umuturage ibiryo bikazanwa ku ishuri nyuma n’ibindi.

Itsinda ry’abakozi ba Minisiteri y’Uburezi bahageze batunguwe no gusanga mu rugo rw’umuturage ruri inyuma y’ishuri ariho hatekerwa ibiryo bigaburirwa abana ku ishuri saa sita kandi ishuri ubwaryo rifite igikoni cyabigenewe ariko ntigikoreshwe.Ikindi gikabije kinateye isoni ni uko muri urwo rugo kandi hagaragara bimwe mu bikoresho by’ishuri nk’intebe n’ibibaho kandi hari amwe mu mashuri arimo ubucucike aho abanyeshuri bicara ku ntebe imwe ari bane.

Muhayimana Dan,Umuyobozi w’iryo shuri, yavuze ko yahageze igihe yoherezwaga kuhayobora asanga batekera mu rugo rw’umuturage hariyo n’ibyo bikoresho by’ishuri ababwira ko bidakwiye bigomba guhagarara, ariko akumirwa n’abagize Komite y’ababyeyi kuko umuntu ufite isoko ryo guteka ari uwo mu muryango wa perezida w’iyo komite.

Muhayimana Dan,yagize ati “Ku bwanjye numvaga twatekera mu gikoni cya PAM (kiri imbere mu kigo cy’ishuri), ikigo cyari gicunzwe nabi kubera ibibazo nahasanze byinshi cyane. Nkigera aha ndavuga nti mureke dukore neza duhindure ikigo kibe kizima, bakambwira bati wowe genda”.

Muri iryo shuri kandi hagaragara ibitabo bifashwe nabi kuko bimwe biba birunze hasi na mudasobwa zatanzwe na Leta ariko zikaba zidakoreshwa ngo abana bazigireho.Bamwe mu bakozi bakora kuri iryo shuri babwiye itangazamakuru ko kuba ibyo bitabo bifatwa nabi, bamwe mu barimu babikora bashaka guhima umuyobozi w’ishuri kubera ubwumvikane buke kuko basanzwe bamusuzugura. Abo bakozi bavuga ko umuyobozi w’ishuri agaragaza ubushake bwo gushaka guteza imbere imyigire n’imibereho y’abanyeshuri ariko akazitirwa n’abarimu bamusuzugura hamwe na komite y’abayeyi itamwiyumvamo.

Batanze urugero rw’aho adashobora guhana umunyeshuri witwaye nabi ngo bimugwe amahoro, bikaba bimwe mu bituma bamwe mu bana bahiga batagira ikinyabupfura. Umuyobozi w’i kigo cy’amashuri cya Bitenga B, Muhayimana Dan, avuga ko ibyo abagize itsinda rya Minisiteri y’Uburezi basanze bitameze neza bagiye kugerageza kubishyira ku murongo ariko bigoranye bitewe n’impamvu zitandukanye.Akarere kasabwe gufata ingamba zihariye

Abagize itsinda ry’abakozi ba Minisiteri y’uburezi basuye ikigo cy’amashuri cya Bitenga B, bavuze ko ibibazo biri muri iryo shuri bikomeye kandi kuba bishingiye ku bwumvikane buke bw’abarimu, umuyobozi w’ishuri na Komite y’ababyeyi hagomba gufatwa ingamba zihariye.Umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), Mutsinzi Antoine, wari uyoboye itsinda ryabasuye yavuze ko ibibazo bahasanze biteye inkeke ari yo mpamvu nyamukuru basabye ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro kubishakira igisubizo kirambye.

Mutsinzi Antoine yagize ati “Ikibazo giteye inkeke kandi giteye n’ubwoba ni uriya muntu bahaye isoko ryo gutekera abana akajya gutekera mu rugo iwe. Hariya hari ibabazo byihariye mu miyoborere, urebye imikorere, abarimu, abayobozi b’ishuri, harimo urukuta rukomeye ku buryo kuzuzanya bitashoboka”.

Yungamo ati”Icyo twavuganye n’ubuyobozi bw’akarere ni ukureba uburyo na Meya ndetse n’izindi nzego bahagera mu minsi ya vuba kugira ngo bafate icyemezo niba ari ugusimbuza abarimu, ariko hari ikibazo cy’umwihariko mu mikorere n’imikoranire hagati y’ubuyobozi n’abarimu nyir’izina ndetse na komite y’ababyeyi yivanga mu mikorere y’ishuri”.

Ibyo bibazo by’ubwumvikane bucye bigaragara muri iryo shuri biri mu bituma bamwe mu banyeshuri bahiga barya ku ishuri saa sita ariko bagenzi babo ntibarye kuko ababyeyi babo batabatangiye amafaranga abibemerera. Mu kigo cy’amashuri cya Bitenga higa abanyeshuri 632 mu mashuri abanza na bakuru babo 617 mu yisumbuye.Mu banyeshuri 632 bagomba kurira ku ishuri saa sita abagera ku 110 gusa nibo babasha kuharira bonyine.

Gahunda ya Minisiteri y’uburezi y’ubukangurambaga bugamije kuzamura ireme ry’uburezi, icyiciro cyayo cya kabiri yatangiye tariki ya 02 izasozwa ku ya 15 Gicurasi 2018. Ifite insanganyamatsiko igira iti “Imyigire myiza n’indangagaciro no guhanga ibishya ni ishingiro ry’uburezi bufite ireme”.

Muhabura.rw

  • admin
  • 08/05/2018
  • Hashize 6 years