Rutsiro: Umuyobozi yahawe Ruswa ya miliyoni 12 inyunzwa konti y’Umugore we – Murekezi Anastase

  • admin
  • 17/10/2017
  • Hashize 7 years
Image

Muri iyo raporo, Umuvunyi Mukuru yagaragaje ko inyito ya ruswa iri mu mategeko ahana mu Rwanda itandukanye n’inyito iri mu masezerano mpuzamahanga bigatuma ibyaha byo kunyereza umutungo bidakurikiranwa n’Urwego rw’Umuvunyi.

Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase yagaragarije Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ko hari igihe abantu baregwa kurya ruswa hari n’ibimenyetso ntakuka bikarangira inkiko zibagize abere.

Ibi yabitangaje ubwo yatangaza raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi byo mu mwaka wa 2016-2017.

Umuvunyi Mukuru yavuze ko Murenzi Thomas wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rutsiro yagizwe umwere ku cyaha cya ruswa mu gihe ngo hari ibimenyetso simusiga bigaragaza ko rwiyemezamirimo yamuhaye miliyoni 12 ari cyo agamije.

Mu mpera za 2015 ni bwo Murenzi yatawe muri yombi na Polisi y’Igihugu, aho yashinjwaga icyaha cyo kwakira ruswa yahawe na rwiyemezamirimo wubakaga Guest House y’ako karere.

Murekezi avuga ko rwiyemezamirimo yatanze iyo ruswa ya Miliyoni 12 azinyujije kuri konti y’umugore wa Murenzi.

Yagize ati “Iyo umucamanza mu rukiko aciye urubanza aba aruciye akurikije ku bimenyetso yagejejweho, akurikije uko ababurana uko bagiye bisobanura, hari ubwo rero urwego rw’Umuvunyi ruba rwabonye ibimenyetso bya ruswa, urugero ni nk’aho mu Karere ka Rutsiro uwari Umnyamabanga Nshingwabikorwa yari yariye ruswa Urwego rw’Umuvunyi rwemeza ko yayiriye igera kuri Miliyoni 12, ayo mafaranga anyura kuri konti y’umugore ariko urukiko rumugira umwere, ruvuga ko icyo kimenyetso kidafatika.

Nyuma yo kugirwa umwere Murenzi ngo hari indi dosiye yarezwemo ruswa ya Miliyoni 5 icyaha kiza kumuhama ahita acika.

Umuvunyi Mukuru yagize ati “Haje no kuboneka miliyoni 5 za ruswa zari zimugenewe hamwe n’umuyobozi w’akarere, na DAF w’ako karere yari abirimo kandi akabyemera mu iperereza ryakozwe, akemera ko izo miliyoni 5 yari azifite kugira ngo azishyire abo bayobozi.

Cyakora icyo cyaha urukiko rwasanze ari cyo, ruranabahana, ariko mu kubahana, wa Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rutsiro tubona ko yari akwiye guhamwa n’icyaha cya ruswa ya miliyoni 12 we yari yaracitse yarigendeye, iyaba yarafashwe mbere kuri icyo cyaha twamubonagaho mbere yari kuba ari mu buroko”

Murekezi avuga ko atari aho icyo kibazo cyagaragaye gusa, aho ngo uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu ngo yahawe ruswa y’ibihumbi 900, Urukiko Rukuru rwa Musanze rukamugira umwere.

Yagize ati “Urukiko Rukuru rwa Musanze rwaburanishije urwo rubanza, umwanzuro warwo uvuga ko uwo wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyundo ari umwere kubera ko ruswa ubundi ngo itangwa mu ibanga rikomeye, noneho iyo ruswa tuvuga twebwe y’ibihumbi 900 bikaba byaranyuze kuri konti y’uwo mukozi wa Leta, noneho urukiko rukavuga ko amafaranga anyuze kuri konti atashoboraga kuba ruswa kuko yakagombye kuba yaratanzwe ku buryo bw’ibanga rikomeye. Ugasanga imikirize y’urwo rubanza irimo ikibazo gikomeye cyane.”

Mu bubasha Urwego rw’Umuvunyi rufite harimo gusubirishamo imanza ziba zaraciwe, Murekezi akaba yavuze ko bagiye gukora n’Ubushinjacyaha Bukuru kugira ngo izo manza zisabirwe gusubirishwamo

Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 17/10/2017
  • Hashize 7 years