Rutsiro: Ubwicanyi mu bashakanye bukomeje guhabwa intebe undi mugabo yishe umugore we
Nyuma yuko nta minsi ishize ubwicanyi mushakanye buhabereye undi Mugabo wo mu Karere ka Rutsiro arimo gushakishwa n’inzego z’ibanze n’iz’umutekano akekwaho kwica umugore we bashakanye agahita atoroka.
Uyu mugabo utuye mu Mudugudu wa Rwankuba, Akagari ka Mubuga, Umurenge wa Nyabirasi ho mu Karere ka Rutsiro birakekwa ko yishe umugore we mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki 31 Ukwakira 2020.
Amakuru y’ibanze y’aho ubu bwicanyi bwabereye avuga ko uyu muryango wabanaga mu makimbirane kuko umugabo yashinjaga umugore kumuca inyuma kuko atakundaga kuba mu rugo bitewe n’ibiraka akora by’ububaji. Ibijyanye n’uburyo yishwemo ntabwo biratangazwa kuko iperereza riracyakomeje.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabirasi, Niyodusenga Jules, yemeje aya makuru avuga ko barimo gushakisha uwakoze aya mahano.
Yagize ati “Nibyo koko byabaye ejo, uyu mugabo yahise yahise atoroka. Twahawe amakuru yuko bari bafitanye amakimbirane ku buryo mu minsi ishize imiryango yabo yari yaje kubunga ariko umugabo ntiyabyakira.’’
Inkuru y’urupfu rw’uwo mugore ikimara kumenyekana, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwahise ruhagera hatangira uburyo bwo gushaka uko umurambo wa nyakwigendera ujyanwa ku Bitaro bya Murunda.
Niyodusenga yasabye ko uwabona uwo mugabo yatanga amakuru kugira ngo ashyikirizwe ubutabera.
Yagiriye inama abashakanye kurushaho kubahiriza isezerano baba baragiranye mbere yuko babana ndetse batanakumvikana bakiyambaza inzira ziteganywa n’amategeko.
Nyakwigendera yasize abana bane barimo abakobwa batatu n’umuhungu umwe umugabo atemeraga ko ari uwe, bikavugwa ko ari yo ntandaro y’amakimbirane bagiranaga.
Niyomugabo Albert