Rutsiro: Iyo bamaze kwambuka ikivu bahura n’ingorane

  • admin
  • 31/10/2017
  • Hashize 6 years
Image

Ikirwa cya Bugarura ni kimwe mu bikorwa by’ubukererugendo bisurwa na ba mukerarugendo mu karere ka Rutsiro giherereye mu murenge wa Boneza

Abatuye ku kirwa cya bugarura bavuga ko kuva ku kirwa bagera ku butaka ngo berekeze mu bindi bice bitabahenda ariko ugasanga kugera ahandi bibahenda kubera ikibazo cy’umuhanda uva Boneza werekeza mu murenge wa Ruhango aho bahurira n’umuhanda munini.

Nzarora utuye kuri icyo kirwa agira ati “buriya kuva hano tujya nko ku murenge ubundi kwambuka amazi guza ni 100 frw. Ariko iyo ugeze hakurya ntiwabona na moto yagukura Kinunu ngo ikugeza mu Nkomero. Ariko urabona nk’uriya muhanda uramutse ukoze byadufasha rwose byadukura mu bwigunge”.

Mu rwego rwo guteza imbere ubwo bukerarugendo n’ubuhahirane kuri icyo kirwa akarere karatangaza ko kagiye kubaka umuhanda ugera kuri icyo kirwa. Ibyo bikazorohereza abatuye ku kirwa kujya guhahira mu bindi bice by’igihugu bikazafasha n’abashoramari babyifuza kuhageza ibindi bikorwa by’iterambere.

Akarere ka Rutsiro kavuga ko ibyo bishobora no kuba hari abashoramari bizitira ariyo mpamvu bafashe gahunda yo gukora uwo muhanda. Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Innocent Gakuru Munyakazi, agira ati “Ubu turi kugezayo umuhanda kugira ngo abashoramari bagezeyo ibikorwa by’iterambere”

Ikirwa cya Bugarura cyamaze kugezwaho ibikorwa remezo birimo umuriro w’amashanyarazi, ivuriro ndetse n’amashyuri y’incuke, abanza n’ay’uburezi bw’imyaka icyenda na 12.


Ikirwa cya Bugarura ni kimwe mu bikorwa by’ubukererugendo bisurwa na ba mukerarugendo mu karere ka Rutsiro

Yanditswe na Richard Ruhumuriza/Muhabura.rw

  • admin
  • 31/10/2017
  • Hashize 6 years