Rutsiro: Itsinda ry’Abanyamakuru bashimye ibikorwa bya VUP n’iterambere bamaze kugeraho [Reba Amafoto]

  • admin
  • 10/07/2017
  • Hashize 7 years

Itsinda ry’Abanyamakuru , n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) basuye Akarere ka Rutsiro aho baje kwirebera ibikorwa biterwa inkunga na Leta bya VUP mu mirenge igize ako karere ka Rutsiro aho bigeze bishyirwa mu bikorwa.

Aba babanyamakuru bakaba barasuye abagenerwabikorwa ba VUP aho basanze bakora imihanda minini ihuza imirenge itandukanye bakaba bishimira ibikorwa bimaze kugezwaho n’ uyu mushinga wa VUP, bakaba banasuye amakoperative y’uburobyi ndetse nay’ubukorikori butandukanye , ayo makoperative akaba yaragize umuco wo kwizigamira bakora koperative yo korora ingurube ndetse bakaba barakoze n’ umushinga wo kuroba isambasa mu kivu.

Umwe mu baturage bari ku murimo Ndayambaje Siriyake Perezida wa Koperative Hanga udushya Kongo Nili iginzwe na banyamuryango 19 y’Urubyiruko ishima leta y’ubumwe n’ Umukuru w’ Igihugu Paul KAGAME kuko adahwema guteza imbere abaturage bityo akaba ashima aho amaze kugera yiteza imbere akaba avuga ko amaze kugura ihene no kwiyubakira inzu kandi byose bikaba bimaze kubyara bikaba bizakomeza kumufasha .

Umuyobozi w’ Akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emerance ashima Perezida Kagame inkunga Akomeje gutera Akarere abereye umuyobozi ibinyujije mu mushinga wa VUP, yabwiye abaturage ko bagomba gukora akazi ariko bakagira umuco wo kwizigamira kugira ngo ejo umushinga nusoza bazabe bafite aho bigejeje mu iterambere dore ko banafite Sacco zabo biyubakiye hafi yabo zibafasha kubona inguzanyo kugira ngo bakomeze kwiteza imbere.

Uyu muyobozi yishimiye Itsinda ry’Abanyamakuru hamwe n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) yashimiye ubuhamya bw’abaturage b’ Akarere ayoboye aho bavuye naho bageze, akaba yanashimiye LODA .

JPEG - 180.3 kb
{Itsinda ry’Abanyamakuru , n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) n’Abayobozi b’Akarere ka RUTSIRO
JPEG - 122.4 kb
Hotel y’Akarere ka RUTSIRO IGIYE KUZURA
JPEG - 122.3 kb
INZU IZAJYA IKORERWAMO INAMA NDETSE N’IBINDI BITANDUKANYE
JPEG - 138.1 kb
umudugudu wi cyitegererezo ugiye kuzura, inzu imwe irimo amazu 4
JPEG - 162.3 kb
AKARERE KARUTSIRO KUJUJE AHO KAZAKORERA , NGIBYO IBIRO BYAKO BIRUTA HOTEL NYINSHI MU RWANDA







JPEG - 162.3 kb
AKARERE KARUTSIRO KUJUJE AHO KAZAKORERA , NGIBYO IBIRO BYAKO BIRUTA HOTEL NYINSHI MU RWANDA

Yanditswe na Ruhumuriza Richard/MUHABURA.RW

  • admin
  • 10/07/2017
  • Hashize 7 years