Rutsiro: Farumasi y’Akarere irishyuza amavuriro ideni rya miliyoni 142

  • admin
  • 11/07/2016
  • Hashize 8 years
Image

Ubuyobozi bwa Farumasi y’Akarere ka Rutsiro, bweruye ko imikorere y’iyi Farumasi ikomeje kubangamirwa bikomeye n’umwenda w’amafaranga miliyoni 142, ibitaro bya Murunda n’ibigo nderabuzima byo muri aka karere byikopeshejemo imiti, ntibyishyure.

Ibitaro bya Murunda ubwabyo byihariye umwenda wa miliyoni 54, muri uyu mwenda wa miliyoni 142 Farumasi yishyuza. Umuyobozi w’iyi Farumasi, Shumbusho Eugene, avuga ko mu gihe batarishyurwa aya mafaranga bibagora cyane kurangura indi miti, kandi noneho ngo igiteye impungenge ni uko bamwe mu babarimo umwenda usanga bajya kugura imiti mu tundi turere, bakanga kugurira kuri iyi Farumasi ngo itabishyuza. Yagize ati “Ibigo nderabuzima bimwe bijya kugurira imiti mu tundi turere batinya ko tubishyuza kuko twababwiye ko bazajya bahabwa imiti bamaze kwishyura, hari abagira isoni z’iryo deni bakajya ahandi, bikatwicira igenamigambi, iyo batatwishyuye tubura amafaranga yo kugura indi miti.”

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kibingo, Dusabinema Consolée, we yemera umwenda ikigo ayobora kibereyemo Farumasi y’Akarere, ndetse agahamya ko abasigaye bajya kugurira imiti ahandi bakora ibidakwiye. Ati “Njyewe ideni ndimo ndaryemera, ariko sindakora ikosa ryo kujya kugura imiti ahandi ntayibuze muri Farumasi y’Akarere.”

Ibigo nderabuzima n’ibitaro byemera iyo myenda bivuga ko bazagenda byishyura buhoro buhoro, kuko Minisiteri y’Ubuzima yatangiye kugenda ibaha amafaranga yo kwishyura.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 11/07/2016
  • Hashize 8 years