Rutsiro: Abagize Komite zo kubungabunga umutekano bahawe ubumenyi ku gukumira ibyaha

  • admin
  • 08/09/2016
  • Hashize 8 years
Image

Polisi y’u Rwanda yahuguye abagize Komite zo kubungabunga umutekano 180 bo mu murenge wa Ruhango ho mu karere ka Rutsiro ku buryo barushaho gukumira ibyaha.

Bahuguriwe mu kagari ka Kanduhura ku wa 6 Nzeri na Assistant Inspector of Police (AIP) Jean Bosco Mugenzi, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere.

AIP Mugenzi yababwiye ati:”Kumenya amakuru, kuyasesengura no kuyahanahana n’izindi nzego zibishinzwe ku gihe ni ingenzi mu kurwanya no gukumira ibyaha. Iyo mikorere ituma kandi ababikoze bafatwa vuba. Buri wese asabwa kugira uruhare mu kubungabunga no gusigasira umutekano kubera ko ari inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye.”

Yakomeje agira ati:”Abantu bamwe bishora mu biyobyabwenge bibwira ko bagiye gukira. Hari n’abafite imyumvire y’uko uwabinyoye yibagirwa ibibazo bimuhangayikishije. Murasabwa guhindura iyo myumvire musobanurira abo muturanye ko kubinywa bigira ingaruka mbi ku buzima, kandi ko bitera ababinyoye gukora ibyaha bitandukanye nko gukubita no gukomeretsa.”

Yabasabye kujya babasobanurira ko ibiyobyabwenge bihombya ababyishoramo kubera ko iyo bifashwe birangizwa; maze amafaranga yabishowemo akaba apfuye ubusa kandi yakabaye ashorwa mu bindi byemewe n’amategeko byunguka.

AIP Mugenzi yabakanguriye kandi gushyira imbaraga mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iryo mu ngo, n’irikorerwa abana basobanurira abaturanyi babo ko ingaruka zaryo zitagera gusa ku warikorewe; ahubwo ko zigera no kuwarikoze, ku miryango yabo bombi ndetse no ku muryango Nyarwanda muri rusange.

Yababwiye ati:”Mujye na none mukangurira abo muturanye kwitabira umugoroba w’ababyeyi mubasobanurira ko ari urubuga rwiza rwo kugaragarizamo ibibazo no kubishakira ibisubizo mu buryo burambye, kandi mubabwira ko utareba gusa abagore cyangwa abafite ubushobozi buke, ahubwo ko ureba buri wese kuko abantu b’ingeri zose bashobora kugirana ibibazo.”

Yabasabye gukangurira abandi kwirinda ibikorwa byose binyuranije n’amategeko no guha Polisi y’u Rwanda amakuru ku gihe y’ababikoze cyangwa abategura kubikora.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 08/09/2016
  • Hashize 8 years