Rutshuru: Ubushyamirane buri hagati y’Abahutu n’Abanande bumaze guhitana benshi

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/11/2020
  • Hashize 3 years
Image

Abantu basaga 20 bamaze gupfira mu mirwano yabereye mu mijyi ya Rutshuru na Kiwanja iherereye muri Rutshuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ibi byatangajwe n’itsinda ry’ingabo za MONUSCO ziri muri Rutshuru. Abayobozi ba Rutshuru bavuga ko ubwo bwicanyi bwaturutse ku kutumvikana hagati y’Abanande n’Abahutu batuye muri aka gace.

Kugeza ubu Abanande 14 bamaze kwicwa barimo umunani bashyinguwe mu cyumweru gishize hakaba n’Abahutu barindwi nabo bamaze kwicwa. Ibi byiyongera ku ishimutwa rya hato na hato ry’abantu rivugwa muri Rutshuru.

Umuyobozi wa Rutsuhuru avuga ko aya makimbirane aturuka ku bikorwa by’imitwe yitwaje intwaro irimo kwica abantu muri Rutshuru no mu mujyi wa Kiwanja.

Uyu muyobozi yabwiye Radio Okapi ko mu bituma habaho ayo makimbirane harimo abarwanyi ba FDLR baturutse mu bice bitandukanye bakaza gucumbika mu miryango y’Abahutu bo mu gace ka Bwisha.

Uyu muyobozi arasaba ko habaho ibiganiro byateguwe n’inzobere mu gukemura amakimbirane bakaza bakaganira ku kibazo kirimo gutera amakimbirane cy’imiryango mishya y’Abahutu irimo kuza gutura muri iyo nkambi ubusanzwe yari yarahawe abantu bo mu gace ka Nyongera bakuwe mu byabo.

Abahutu n’Abanande ntibacana uwaka Abanande bashinja Abahutu kuba abanyamahanga no gufatanya n’Abahutu b’abanyarwanda bari mu mutwe wa FDLR. Bakunze gushyamirana bapfa n’ubutaka, aho Abahutu bagenda bashakisha ubutaka bushya bwo guhingaho, bakigabiza n’ubw’andi moko.

RDC: Abantu 20 bamaze kugwa mu bushyamirane buri hagati y’Abahutu n’Abanande

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/11/2020
  • Hashize 3 years