Rusizi:Yabuze umugore n’abana yadukira ingurube arazitema
Mu mudugudu wa Sesegenge mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye ho mu karere ka Rusizi umugabo witwa Nanzeguhigwa Erneste yatemye ingurube ze ebyiri nyuma yo gusanga mu rugo umugore n’abana batari mu rugo.
Aya makimbirane yavutse nyuma yuko umugore we witwa Nyirangendahimana amushinje ku imbere y’inteko y’abaturage b’akagari ka kamanu ko mu bikoresho byasohowe mu nzu ko urukero avuga ko rutarimo.
Ni nyuma yaho uyu mugabo Nanzeguhigwa Erneste yatijwe amafaranga n’abantu batandukanye maze kwishyura bikagorana maza bakigabiza bimwe mu bintu bye byari mu nzu maze barabitwara.
Nyirangendahimana avugana na muhabura.rw yavuze ko abo bagabo batwaye ibikoresho byo mu rugo ariko urukero umugabo we ashyiramo ari ukubabeshyera batarutwaye ahubwo arikurubagerekaho.
Yagize ati:”Bigabije bimwe mu bikoresho byo mu rugo ariko nta rukero batwaye ahubwo arikurubagerekaho kugirango abahimbire ibyaha;mu byukuri nta rukero rwo mu rugo rwabuze.”
Icyo rero cyateje amakimbirane ku buryo uwo mugabo yajyanye umujinya mwinshi mu rugo afata ingurube ebyiri aba aziteye ibyuma maze zirapfa.
Bamwe mu baturanyi baba bombi babwiye itangazamakuru rya muhabura ko yishe izo ngurube ari uko abuze umugore n’abana.
Uyu ni Mukashema Xaverine wavuganye na muhabura.rw
Yagize ati:”Urumva umugore iyo aza kuba mu rugo niwe warikwicwa ariko imana ishimwe kuko ingurube arizo zagiye mu cyimbo cy’uwo mubyeyi.
Nsengumuremyi Denis Fabrice