Rusizi:Uwatwikiwe mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 21 yibera murusengero narwo rushaje,kuko ntanzu Agira
- 12/04/2016
- Hashize 9 years
Aha mu rusengero ni ho Mukangwije Vérène arara kuko nta nzu agira
Ku wa 7 Mata umwaka ushize ubwo hari hatangiye igihe cyo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi, umukecuru witwa Mukangwije Vérène w’imyaka 64, utuye mu mudugudu wa Kayenzi, akagari ka Ryankana, mu murenge wa Bugarama, mu karere ka Rusizi yatwikiwe ikiraro n’abantu batigeze bamenyekana.
Abo bagizi ba nabi bakimara gukongeza ikiraro cy’inka, ku wa 07 Mata 2015, abana bari bari gukinira hafi yacyo batari bagiye mu biganiro bahise babibona, batabaza abandi baturage baza biruka bahita bakizimya inka zari zirimo yorojwe zitarashya. Muri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 22, uyu mukecuru yasuwe na Visi Perezida w’Inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, Mukama Abbas, asiga amusezeranyije kubakirwa inzu y’amasaziro.
Uyu mukecuru warokotse Jenoside yakorewe abatutsi yabwiye abayobozi batandukanye bamusuye ko atagira inzu abamo, akaba arara mu rusengero, akaba yishimiye ko noneho agiye kubakirwa inzu akareka kurara mu rusengero. Yagize ati:“Ndara muri uru rusengero kuko nta handi mba, ariko na ho mpararana umutima uhagaze kuko nk’umwaka ushize uretse kuntwikira ikiraro, namaze amezi 3 yose nterwa amabuye ku mabati, kuva ku wa 7 Mata kugera ku wa 3 Nyakanga. Ubu na bwo nkaba nikanga umutekano muke, ku buryo numva nava hano mba, ubwo bemeye kunyubakira ndumva nsubijwemo imbaraga, kuko hano mbayeho nabi rwose, nta bundi bufasha mbona, uretse inka nahawe na FARG, ubundi mbara ubukeye.”
Yavuze ko yishimiye kuba ubuyobozi buje kumufata mu mugongo, asaba ko bahora baza kuko yumva ari bwo aba ahumurijwe. Visi Perezida w’Inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, Depite Mukama Abbas, yavuze ko nyuma yo kumva akababaro uyu mukecuru arimo, bahisemo kumusura ngo bamuhumurize ntiyumve ko ari wenyine, kandi ko hanafashwe icyemezo ko agomba kubakirwa inzu nziza akimuka mu rusengero na rwo rumeze nk’urushaje. Yagzie ati:“Ntako uriya mukecuru ameze rwose, twasabye umurenge ko wakora ibishoboka byose ukamwitaho, na CNLG ikaba yemeye ko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha uyu mukecuru yazubakirwa. Twamusanze mu rusengero ni ho aba, kubakirwa bikaba ari byo byaba byiza, n’iriya nka yahawe na FARG igakomeza kumufasha agasaza neza.”
Yakomeje agira ati:“Niyiziye nzanye na Meya n’abandi bayobozi, kandi nanjye nk’umuntu ukomoka hano sinshaka kuzahagaruka ngo ningira icyo mvuga bavuge ngo n’ibyo navuze ntacyo byatanze, akaba ari yo mpamvu ngomba kubikurikirana.”
HARERIMANA Fréderic, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi
Uyu mukecuru avuga ko asaba gukomeza gucungirwa umutekano kuko ahorana ubwoba ko abamutwikiye ikiraro umwaka ushize bashobora no kumusanga muri urwo rusengero bakamugirira nabi.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw