Rusizi:Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yarwanye n’indayi yabuze ubwishyu imutwarira telefone

  • admin
  • 15/01/2020
  • Hashize 4 years

Amakuru agera kuri MUHABURA.RW aravuga ko Umuyobozi w’kigo cy’amashuri abanza cya Gaseke giherereye mu murenge wa Nyakabuye ho mu karere ka Rusizi witwa Nyangurame Bonaventure ngo yumvikanye n’umukobwa w’indayi ngo ayirongore bikarangira iyo ndaya imutwaye telefoni kubera kubura ubwishyu bw’ibihumbi icumi.

Ibi bikaba byarabaye ku’itariki 13 Mutarama 2020 , k’umugoroba wo ku wa mbere ahagana I saa tatu z’ijoro aho uwo muyobozi witwa Nyangurame Bonaventure yari kumwe n’uwo Mukobwa mu kabari kahitwa muri “Cocochauma) gaherereye hafi y’isoko rya Nyakabuye .

Umuturage witwa Maniraguha Pascal wari aho ibyo byabereye ya bwiye Umunyamakuru wa MUHABURA.RW ko nawe yiboneye uwo muyobozi Ari kumwe n’uwo mukobwa baganira bahuje urugwiro ,barebana akana ko mu jisho kuko bose bari basinze kandi bicaye mu kumba kihishe.

Yagize ati:“Nabonye barikuganira bicaye mu kabari ariko bicaye mu kumba kiherereye , barebana akana ko mu jisho bahuje urugwiro, uko byaje kuvamo kwishyuzwa ntawabimenye.”

Undi mugabo nawe utashatse ko amazina ye atangazwa mu’ itangazamakuru kubera Umutekano we , wari kw’irondo yatangarije MUHABURA.RW ko uwo muyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Gaseke, witwa Nyangurame Bonaventure bamukijije ubwo yarimo andwana n’indayi yayimye amafaranga 10000 by’amanyarwanda bari bu mvikanye.

Yagize ati:”Ndi umunyerondo w’umwuga nitwe twagerageje ku bumvikanisha kuko bari bageze aho barwana biranga , kuko umukobwa yasabaga uwo muyobozi amafaranga ibihumbi icumi ariko we akemera bitanu “ akomeza avuga ko ,Uwo mukobwa yakomeje ku mwima telefoni ye atamuhaye ibyo bihumbi icumi bari bumvikanye mbere yo kugirango amurongore .

JPEG - 98.1 kb
Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Gaseke Nyangurame Bonaventure wa mbuwe telephone n’indayi

Kugeza ubu iyi nkuru ikorwa nta telefoni ngendanwa uyumuyozi arahabwa n’uyu mukobwa w’icuruza nu mushatse kuri telefoni nta shobora ku mubona kuko igifatiwe n’indayi yanze kwishyura

Ku ruhande rw’Umuyobozi w’ikigo Nyangurame avuga ko baganiraga gusa atigeze arota anahigutsa iryo Jambo.Yagize ati:”Sinigeze musaba ku ryamana nawe ahubwo yanyatse telefoni ngo avugishe umuntu birangira ayintwaye ahinduramo ibyo kumusambanya Kandi ntanabirota.”

Abenshi mu barezi bagaye imyitwarire ya Nyangurame ,Umwe Yagize ati “Kubona umuyozi cyangwa umubyeyi uri kunywa agasinda, akaba yakwiyambika ubusa akanatuka umuhisi n’umugenzi akanjya mu ndayi, si ibintu byiza. Igitangaje ni uko abana na bo bamaze kwigana ababyeyi babo na bamwe mu barezi bakaba bamaze kumenya gutukana, hatagize igikorwa umuryango nyarwanda wakwangirika.”

Ibi bitangajwe nyuma y’igihe gito Abarimu 5 batawe muriyombi bazira gusambanya abanyeshuli kw’Ishuri ryisumbuye rya ESSI Nyamirambo rizwi nko kwa Gaddafi, riherereye mu Karere ka Nyarugenge, aho umuyobozi ushinzwe uburezi n’ushinzwe amasomo n’abarimu 3 batawe muri yombi bakekwaho gusambanya abanyeshuri.

Nkuko byemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Umuhoza Marie Michelle.

Akarere ka Rusizi gaherereye mu muburengerazuba bw’u Rwanda, ni kamwe mu turere tugize Intara y’Uburenganzira kakaba gakunze kugaragaramo ibiyobyabwenge birimo kurumogi n’inzoga zitemewe ndetse n’indayi nyinshi

Ahanini biturutse ku miterere y’Akarere ka Rusizi aho gahana imbibi n’ibihugu bibiri by’abaturanyi ari byo Congo n’Uburundi , biroroha kuhanyuza ibiyobyabwenge. Kugira ngo ubi bihagarare, birasaba uruhare rwa buri muntu.

Denis Fabrice NsengumuremyiMuhabura.rw

  • admin
  • 15/01/2020
  • Hashize 4 years