Rusizi:Ikamyo yagonze ivatiri babiri bitaba Imana abandi barakomereka bikabije

Impanuka ikomeye yaturutse ku ikamyo yagonze ivatiri kuburyo umugore wari uyitwaye n’umuforomo bari kumwe bitaba Imana,naho abana 4 bari muri iyo modoka barakomereka ariko babiri bakomeretse ku buryo bukabije.

Iyi mpanuka yabereye mu murenge wa Gihundwe,akagari ka Shagasha,mu mudugudu wa Nyagatare,kuri uyu wa Gatatu tariki 31 ahagana mu ma saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba,yatewe n’ikamyo yari itwaye lisansi yerekeza mu mujyi wa Rusizi aho yagonze ivatiri yavaga mu mujyi wa Rusizi yerekeza mu murenge wa Giheke.

Abaturage bageze aho iyo mpanuka yabereye bavuga ko umugore witwaga Mukangarambe Chantal wo mu kigero cy’imyaka 45 yari avanye abana 4 ku ishuri aho basanzwe biga mu mujyi wa Rusizi, barimo babiri be n’abandi babiri b’abaturanyi, atwaye ivatiri,ageze mu ikorosi ryo mu mudugudu wa Nyagatare akubitana n’ikamyo y’intanzaniya yari ifite plaque ZE 4053.

Icyo gihe ngo iyo kamyo yari ifite umuvuduko mwinshi cyane,yataye umuhanda ihita ikubita iyi vatiri umuforomo witwaga Munyampirwa Innocent ukora ku kigo nderabuzima cya Giheke wari uvuye mu mahugurwa ku bitaro bya Gihundwe agiye kurara izamu ku kazi ahita yitaba Imana.

Abandi 5 bari muri iyo vatiri bakomeretse cyane bahita bajyanwa mu bitaro bya Gihundwe, ari naho umugore witwa Mukangarambe Chantal wari utwaye iyo vatiri, usanzwe yikorera ku giti cye yatabiye Imana.

Umwe mu babibonye yagize ati “yari impanuka ikomeye cyane ku buryo twibazaga ko nta n’umwe uri burokoke kuko iyo kamyo yakubise ivatiri ihita ishwanyagurika abayirimo bakurwamo umwe yamaze gupfa abandi na bo tubona batari bubeho, ikamyo na yo iribirindura”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Sspt JMV Ndushabandi avuga ko iyi mpanuka yatewe n’iriya kamyo yataye umuhanda wayo, yanihutaga cyane, binashoboka ko umushoferi wari uyitwaye yari ananiwe cyane nta n’uturinda muvuduko ifite bituma igonga iriya vatiri byahuye.

Yagize ati “icya mbere ariya makamyo abashoferi bayo baba bananiwe, ikindi ni uko bitiranya umukono bagenderamo iwabo n’uwo bagenderamo hano mu Rwanda kandi bitandukanye,icya gatatu ni uko ziriya modoka zitagira utugabanya muvuduko, kuba batwara bananiwe cyane batanazi ibyerekezo by’umuhanda no kuba nta tugabanya muvuduko bagira bikaba ari byo byateje iriya mpanuka’’.

Umushoferi wari utwaye iyo kamyo w’umunyakenya, Elmi Mahta Balle n’undi bari kumwe bo ntacyo babaye, uyu mushoferi akaba yahise atabwa muri yombi afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kamembe.


Ikamyo nyuma yo kugonga ivatiri yahise igwa ruhande z’umuhanda
Byari bikomeye gukuramo abantu mu modoka kuko yari yahindutse ubushwanyu
Imodoka igice cyayo k’imbere cyangiritse bikomeye

Yanditswe na Habarurema Djamali

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe