Rusizi:Haravugwa ubujura mu itangwa ry’ifumbire mu bahinzi ba kawa

  • Nsengumuremyi Fabrice
  • 19/12/2021
  • Hashize 2 years
Image

Bamwe mu baturage bariguhabwa ifumbire yo kubafasha gufumbira ikawa zabo kugira ngo bategure Sizeni(Saison)itaha baravuga ko babangamiwe na bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze na bamwe mu bayobozi b’inganda zitunganya kawa bakora ubumamyi bw’ifumbire igenewe guterwa muri kawa hagamijwe kuyigurishiriza mu buryo bwa magendu.

Ibi bivugwa byahamijwe na bamwe byabayeho aho bahatirwaga gusinya bakabikora batabikunze ibyo bavugako ari ukwanga kwiteranya dore ko aribo babica bakanabakiza.

Kamana Deogratias[Wahinduriwe Amazina]Yabwiye Umunyamakuru ko bitangaje kumva Sistemu yagenera umuhinzi ibiro mirongo itatu abona no mu mashini agahatirwa gusinyira icumi.

Yagize ati:”Uyu munsi nagiye gufata ifumbire nishyuye ku musaruro wa sizeni ishize nkuko amategeko abiteganya ,narinemerewe ibiro mirongo itatu ,nategetswe gusinyira ibiro icumi ndikubura ndataha ubundi ibiro makumyabiri byabaye ibyabo bayobozi b’inzego z’ibanze bafatanyije n’abayobozi b’uruganda.”


Yakomeje asaba ko uyu muco mubi w’ubusambo wahindurwa n’inzego zitandukanye zishinzwe kureberera abahinzi ba kawa muri rusange.

Ati:”Nkubu Ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza hanze ibikomoka ku buhinzi NAEB ntikibizi turagisaba guhindura ubu buryo kuko buha urwaho ba rushimusi mu mafumbire baba bagenewe .”


Mamerithe Ishimwe[Wahinduriwe Amazina]yabwiye Umunyamakuru ko hajya hagenwa n’uburyo ifumbire yajya igezwa ku masite hari ababishinzwe bo kuyicunga abo barushimusi.

Ati:”Usanga ifumbire iza ariko abayishakaho indonke ari benshi.Niba umuturage yaratanze umusaruro we leta ikamukata amafaranga icumi azahabwamo iyo fumbire kuki abatunzwe na kawa zacu bagaruka bakatwiba ibyo twaruhiye,turasaba ko ibyo byahinduka.

Haratungwa agatoki Umurenge wa Gikundamvura.

Mu icukumbura ryakozwe n’abantu batandukanye hasanzwe hari abacuruzi b’ifumbire (batemewe)bajya gushaka amafaranga yo kuyigurira abahinzi bakabikora barekereje ko NAEB igiye kuyitanga.


Ubusanzwe umucuruzi w’inyongeramusaruro ahabwa uruhushya rwo gucuruza inyongeramusaruro bityo akemererwa kuyicuruza,iyo ari ifumbire ya kawa ntanubwo yemerewe kugurishwa kuko iba yaragenewe abahinzi.


Muri uyu murenge wa Gikundamvura bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bihishe inyuma y’iki gikorwa cyo gutuma abaturage badatera ifumbire bagenewe kdi bikazagira ingaruka ku musaruro wariwitezwe kubera kudatera ifumbire aho yagenewe.


Amakuru agera kuri Muhabura.rw aravuga ko hari abaturage bo mu kagari ka Nyamigina batanze amakuru ku nzego z’ibanze z’akagari bavuga ko hari abantu barigutwara imifuka y’ifumbire ku magare bikarangira abo bayobozi badakurikiranye nyirizo fumbire uzicuruza kuko azwi.

Umwe muri ba mudugudu wa hafi aho tudashaka kuvuga yabajije Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari impamvu abaturage bahabwa ifumbire yo gutera mu makawa yabo ikagurwa na bamwe mu bafite amafaranga bazwi n’abayobozi asubizwa ko niyongera kubaza icyo kibazo atazarara ku buyobozi.


Aganira na Muhabura.rw yagize ati:”Nabibwiye gitifu w’Akagari yaranyishe ariko gusa ndazi ko ashyigikiye uwo mucuruzi kuko si ubwa mbere bakoranye bagurisha iyo fumbire kuko babikuramo amafaranga menshi.”

Muhabura .rw yagerageje kwegera Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gikundamvura ariko haboneka Agronome w’Umurenge Ni ukuvuga ushinzwe ubuhinzi.


Aganira na Muhabura.rw yavuze ko ayo makuru ari mashya kuri we ariko ko gusa agiye kuyakurikirana akagenzura iby’ubwo bumamyi.Yagize ati:”Usanga akenshi abaturage aribo bagiraga ayo mayeri yo guhabwa ifumbire yo gutera muri kawa bakayigurisha ariko kuri ubu niba byageze no mu nzego z’ibanze no mu nganda za kawa ,tugiye gukurikirana iby’iki kibazo gishakirwe umuti.”

Abaturage bakomeje gutunga agatoki bamwe mu bayobozi b’inganda n’abashinzwe ubuhinzi muri izo nganda mu kubaha ibiro by’ifumbire bike bidahwanye nibyo bagenewe mu gihe bahaga izo nganda umusaruro wabo.
Hari abavuga ko imwe ijyanwa i Burundi. Amakuru agera kuri muhabura yahawe na bamwe mu baturage aravuga ko imwe mu fumbire inyerezwa muri ubwo buryo ishobora kuba ijya i Burundi kuko hari amakuru yizewe abaturage batanga bavuga ko ibi byakagenzuwe .

Amakuru avuga ko i Burundi nta buryo buhari bwo korohereza abahinzi bigatuma igiciro cy’ifumbire kizamuka bakayishaka mu buryo bwa magendu mu Rwanda bakayohereza iciye ku mugezi wa Ruhwa uhana imbibi n’Umurenge wa Gikundamvura.


Abavuganye na muhabura.rw bavuga ko gushukishwa udufaranga duke bituma ba rushimusi bazigurira abo baturage nabo bakazambukana iyo i Bwotamasimbi.

Ubusanzwe kuri ubu iterwa ry’ifumbire rikorerwa aho kawa ziherereye bigakorwa hari inzego zitandukanye bagatera bakarangiza Igikomeje kwibazwa ni uburyo abantu babona imifuko y’ifumbire atwarwa n’amagare bakibaza niba hari umuhinzi watera ifumbire ingana n’imifuko cumi n’irindwi.

Twashatse kumenya icyo Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi kabivugaho maze Duhamagara kuri terefone igendanwa Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr Kibiriga Anicet ntiyabasha kutwitaba ariko turakomeza kugerageza.

Nsengumuremyi Denis Fabrice./MUHABURA.RW

  • Nsengumuremyi Fabrice
  • 19/12/2021
  • Hashize 2 years