Rusizi:Baremeza ko amahugurwa bahawe ku burenganzira bwabo hari byinshi bayungukiyemo
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rusizi bavuga ko amahugurwa bahawe na World vision ndetse na Cladho ku burenganzira bwabo azabafasha mu mibereho yabo ya buri munsi dore ko wasangaga hari byinshi badasobanukiwe ariko kuri ubu bakaba babisobanukiwe.
Ni amahugurwa amaze iminsi ine akorerwa mu murenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi akaba yarateguwe na world vision ku bufatanye na Cladho mu gufasha abaturage bahagarariye abandi mu byiciro bitandukanye ;inzego z’urubyiruko;ba mutima w’urugo ,ba mutwarasibo ,abanyamadini ndetse n’inzego z’umutekano(Police n’urwego rushinzwe gufasha inzego z’ibanze mu gucunga umutekano:Dasso)
Aya mahugurwa yibanze kukwereka abaturage uhurenganzira bwabo dore ko yari afite insanganyamatsiko igira iti:”Ijwi ry’umuturage mu bimukorerwa”
Bamwe mubayitabiriye bavuganye na muhabura.rw bavuze ko hari byinshi bungukiye muri aya mahugurwa bayungukiyemo byinshi ku
Sadiki Evode witabiriye aya mahugurwa yavuze ko yungutse byinshi ku burenganzira bwe dore ko mbere atamenyaga aho abariza ibimukorerwa.
Yagize ati:”Kuri ubu sinarinzi ko mfite uburenganzira bwo gusaba muganga ifishi yanjye nivurijeho cyangwa se ngahabwa uburenganzira bwo kumenya ibijyanye n’ubuzima bwanjye byimbitse sinabyitagaho ariko kuri ubu nungutse ubumenyi ku binkorerwa.”
Yongeyeho ko iyi gahunda ari nziza yagakwiye kugera kuri bose kugirango buri munyarwanda asobanukirwe uburenganzira bwe nibyo agenerwa.
Yagize ati:”Buri munyarwanda wese yagakwiye kumenya uburenganzira bwe kuba mpuguwe rero ngiye gusangiza ubu bumenyi nungutse abandi banyarwanda muri rusange.”
Umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake witabiriye aya mahugurwa yabwiye umunyamakuru ko kuba ari mu rubyiruko rw’abakorerabushake yiteguye gusangiza bagenzi be bahurira mu bukorerabushake ibyo yungukiye muri aya mahugurwa.
Jeremie umukorerabushake witabiriye aya mahugurwa yagize ati:”Nungukiye byinshi muri aya mahugurwa cyane cyane ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu.”
Yakomeje avuga ko yahuguwe kuri CVA bisobanura(citizen voice action),ibyo umuntu yibandaho kugirango akorere ubuvugizi umuntu runaka.
Umuyobozi ukorera muri Cladho Madame Nyirangirimana Agnes yasobanuye ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu ;agaruka cyane cyane kuri serivise nziza ituma umuturage atekana.
Yavuze ko iyo serivise nziza ihabwa umuturage niyo ifasha kugera mu iterambere rirambye kandi iyo yatanzwe neza bituma umuturage yibona muri gahunda zimukorerwa.
Yagize ati:”Serivise nziza niyo ituma umuturage yibona mu bayobozi akanumva ko burya ubuyobozi bukorera abaturage.”
Yagarutse ku batanga serivise abasaba gutanga serivise nziza asaba kandi abakurikiye amahugurwa ko ari uburenganzira bwabo kuvuga ko batanyuzwe na serivise bahawe bakazimenyesha abakuriye urwo rwego.
Yagize ati:”Niba utanyuzwe na Serivice baza urundi rwego ruri hejuru yurwaguhaye serivise maze babikosore kuko iyo utagaragaje ikibazo ntabwo gikosorwa kubwo kutamenyekana.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye Simbananiye Jean Bosco asoza aya mahugurwa ku mugaragaro yashimye abitabiriye amahugurwa anababwira ko ari umwanya mwiza wo gusangiza abandi batashoboye kwitabira ubumenyi bungukiye muri aya mahugurwa.
Yagize ati:”Ni umwanya mwiza wo gusangiza bagenzi banyu batitabiriye ubumenyi mwungutse maze nabo bagasobanukirwa uburenganzira bwabo.”
Yabasabye kubyaza umusaruro amahirwe bagize yo guhugurwa na world vision kubufatanye na Cladho dore ko ari umufatanyabikorwa mwiza ;abagize ayo mahirwe bagafasha abandi maze bakaba intumwa nziza.
Umuryango World vision ni umuryango wa Gikristo wavutse nyuma yuko umugabo Robert Piersey akoreye urugendo mu Bushinwa agahura n’umukobwa wari umukene yarabuze amafaranga y’ishuri maze akamufasha kuva ubwo ahita atangiza uwo muryango ;kuri ubu ukaba umaze gukwirakwira mu bihugu 150 byo ku isi yose .Uyu muryango kandi ni umufatanyabikorwa wa Guverinoma y’u Rwanda dore ko kuri ubu umaze kubaka “Tega ukarabe “hafi mu gihugu cyose mu rwego rwo kurwanya ikwirakwira rya coronavirus.
Denis Fabrice Nsengumuremyo/Muhabura.rw