Rusizi:Barasaba ubuyobozi kubakiza ibiryabarezi batazisama ingo zasenyutse
Hari abaturage bakomeje kunenga imikorere y’inzego z’ibanze n’iz’umutekano muri rusange kubera kutareba bimwe mu bibazo by’ingutu bishobora guterwa n’abagabo ndetse n’abana bakomeje kugaragara muri tumwe mu dusantere tw’akarere Ka Rusizi bakina imikino y’amahirwe ikunze kwitwa “Ibiryabarezi”
Abaganiriye na Muhabura. Rw bagarutse ku ngaruka izo mashini zikinwa zishobora gutera maze bagasaba ko inzego bireba zabishyiramo imbaraga bagakumira ibibazo hakiri kare amazi atararenga inkombe.
Nyuranziza Drocella[Wahinduriwe Amazina] ni umudamu wubatse urugo akaba afite umugabo n’abana batandatu akaba atuye mu murenge wa Bugarama, yavuze uko ikiryabarezi cyatumye ashwana n’Umugabo we kuri ubu akaba akiri iwabo.
Yagize ati :”Twasezeranye n’umugabo wanjye hashize imyaka icumi tubana, icyo gihe hari mu w’2011 nta kibazo twagiranaga ariko haba haje imashini z’imikino y’amahirwe aratangira akajya azikina ubukene buradutera mu rugo kugeza ubwo yafashe umwanzuro wo kugurisha inka twaritwaraguze ibihumbi magana abiri akayigurisha amafaranga make nayo akayajyana kuyatubuza maze ibiryabarezi bikayarya. “
Yakomeje avuga ko iyo nka amafaranga yayo yashiriye muri izo mashini bagaterwa n’ubukene abonye bimuyobeye arahukana ajya iwabo asigira Umugabo abo bana arigendera.
Ati:”Ntabwo nabashe kubyakira uburyo inka nirirwaga nahirira ubwatsi yagurishwa amafaranga akayamarira mu biryabarezi mpita mfata umwanzuro ndagenda iwacu. Nta buryo umuntu ataba abona Ikibazo bihari maze ajye mu biryabarezi kubikina amafaranga agendere akamama muri ubwo buryo. “
Marie Kandida atuye mu murenge wa Nyakabuye we avuga ko mu gihe ibiryabarezi bizacibwa n’inzego zitandukaanye we azashima imana ndetse akanasaba misa yo gushimira imana ku byiza izaba imukoreye.
Yashimangiye ko ibiryabarezi bidahagurukiwe bazisama nta ngo zibanye neza ndetse abana baravuye mu mashuri bakayita kubera kwirirwa bakina ibiryabarezi.
Yagize ati:”Mfite abana babiri babahungu wagira ngo ibiryabarezi ni akazi birirwamo bakora aho bageze naho banga kujya ku ishuri kubera ibiryabarezi.
Yagize ati:”Ntacyo ntakoze bareke kubikina baranze umwe yiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza undi akiga mu wa mbere Segonderi mu rwunge rw’amashuri rwa Nyakabwende gusa iminsi bajya ku ishuri irabaze mu cyumweru kuko ntiyarenga ibiri mu cyumweru indi bakayiharira ibiryabarezi. “
Yunzemo ko atakibika n’akantu nagato mu rugo ko bahita bakiba bakakagurisha amafaranga akajyanwa mu biryabarezi.
Ati :”Ubu sinkibika n’agafaranga inzugi baraza bagaca, amadirishya nuko bakiba byose bagatwara, ibaze aho umwana ageze ubwo afata inkweto zanjye akajya kuzigurisha biragayitse kandi ubuyobozi n’inzego bireba babyiteho. “
Yakomeje avuga ko abayobozi bakwiye kureba kure bakareba ko ingo zimwe na zimwe zibanye nabi bishobora no guturuka muri iyo mikino y’amahirwe akaba asaba ko hashyirwamo ingaruka mu gukumira izo ngorane zabangamira umuryango nyarwanda.
Ku murongo wa Telefone twashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bubivugaho duhamagara umuyobozi w’aka Karere Bwana Kayumba Ephrem ntiyayifata tumwoherereza ubutumwa bugufi magingo aya twakoraga iyi nkuru ntiyari arabafasha kugira icyo adusubiza.
Ministeri y’Uburinganire n’iterambere ry ‘umuryango ivuga ko igiye gukurikirana icyo kibazo ko bashishikajwe n’iterambere n’ituze ry ‘umunyarwanda.
Prof Bayisenge Jeannette Ministiri w’Uburinganire n’iterambere Ry ‘Umuryango yabwiye Muhabura. Rw ko icyo kibazo kigiye gukurikiranwa.
Yagize ati :”Reka tuvugane n’inzego bireba kuko dushishikajwe no kubaka umuryango utekanye duharanira n ‘iterambere ryawo. “
Mu nama y’Abaministri iheruka guterana harebwa ku mabwiriza n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid -19 hari ibikorwa byinshi bihuriza abantu hamwe byafunguwe nko kujya mu nsengero n’ahandi ariko hakagenwa umubare w’abantu ntarengwa bagomba kwitabira hakaba kandi ibindi bintu bitarakomorerwa nk’utubari nahakinirwa imikino y’amahirwe za betting nibyo biryabarezi bikomeje kubangamira abashakanye(Imiryango)muri aka karere.
Nsengumuremyi Denis Fabrice/Muhabura.rw