Rusizi:Baranenga ubucukuzi bwa zahabu zicukurwa mukajagari

  • Nsengumuremyi Fabrice
  • 26/04/2021
  • Hashize 4 years
Image

Ni kenshi mu karere ka Rusizi hagiye havugwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukozwe mu kajagari bushyigikiwe na bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze nkuko muri bamwe babakorera babigarukaho bavuga n’ingorane bahuriramo.

Muhabura. Rw yavuganye na bamwe bagiriye impanuka muri bimwe mu birombe bacukuramo bahamiriza umunyamakuru ibyababayeho.


Ngabonzima Marc yavuze ko baribiriwe bacukura bashaka amabuye y’agaciro bikarangira bahuye n’impanuka ikirombe kigatenguka bakavunika amaguru ko bagejejwe Kwa muganga bagahabwa imiti y’intica ntikize.

Yagize ati:”Twatangiye gucukura bigeze nko mu ma saa tanu ikirombe kiratugwira mfatwa amaguru ndavunika njya Kwa muganga bampa uduparacetamol bambwira ko nta pomade ihari maze ndasezererwa.

Aganira na Muhabura. Rw yamubajije niba ikompanyi bakorera yarabahaye ubwishingizi asobanura ko nta bwishingizi yabahaye ahubwo ko yagerageje no kuvugana n’umukoresha bikarangira amubwiye ko amusanga Kwa muganga amaso agahera mu kirere amutegereje.


Yagize ati:”Nategereje uwo twita umukoresha sinamubona kuko twavuganye kuri terefoni akambwira ko aje ariko sinigeze mubona kugeza magingo aya ubu ninjye urikwirwanaho. “


Amakuru yizewe agera kuri Muhabura. Rw arahamya ko iki kirombe ari icya gitifu w’umurenge dore ko mu nshuro nyinshi yagiye abasura ariko rimwe na rimwe akaza agaragaza ko aje mu kazi k’ubuyobozi asanzwe akora nkuko byahamijwe na bamwe muri abo bakozi bacukura.


Nzeyimana Flodouard nawe wakomeretse Ku munwa yavuze ko yababajwe nuko uwo babona nk’umukoresha yabirengagije mu byago bagize.


Kumva dukomereka ntitwitabweho nk’abakozi dufite abo dukorera gusa twabagaye nta nubwo tuzongera gusubirayo kuko byazatubyarira urupfu tukabura aho tubariza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Bwana Kayumba Ephrem aherutse kuvuga ko nta muyobozi numwe ugize aho ahuriye n, ibyo birombe ko nuzabitahurwaho azabihanirwa nkuko amategeko abiteganya.


Yagize ati:”Uzabitahurwamo azabihanirwa, amategeko yacu arasobanutse kandi ntabogama. “

Ku ruhande rw’ikigo cy’igihugu gishinzwe mine na Petrole kivuga ko hari amategeko agenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda ko utazuzuza ibisabwa akazafatwa azabihanirwa.


Ku murongo wa Terefoni twavuganye n’Umuyobozi w’icyo kigo Bwana Ing Francis Gatare avugako bene abo batazihanganirwa.


Yagize ati:”Hari umurongo byose bicamo hakakwamo ibyangombwa byo kwemererwa gucukura ubikora binyuranye arakora amakosa kandi arajyana ubuzima bwe mu kaga.

Yavuze ko gushaka ibyangombwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro byorohejwe ku buryo bidatinda bityo ko nta busobanuro uwabifatirwamo abikora binyuranyije n’amategeko atagira icyo yitwaza.

Mu karere ka Rusizi hakunze kugaragara icukurwa ry ‘amabuye y’agaciro ritujuje ibisabwa aho usangamo akajagari gatandukanye, aho muri bimwe mu birombe bikoresha abana bari munsi y’imyaka cumi n’irindwi ndetse usanga ibi bitera abana kwanga kujya mu mashuri bakajya gukora muri ibyo birombe bigatuma abana bava mu mashuri imburagihe. Ubuyobozi kandi bw’aka karere bukomeje ingamba zo guhangana nabakoresha abana bene iyo mirimo nababakura mu mashuri.

Nsengumuremyi Denis Fabrice/Muhabura.rw

  • Nsengumuremyi Fabrice
  • 26/04/2021
  • Hashize 4 years