Rusizi:Abasenateri bahawe raporo y’ibinyoma umwe nu bakozi mu karere anyomoza bagenzi be

  • admin
  • 16/05/2018
  • Hashize 6 years
Image

Abasenateri bagize Komisiyo y’ Ubukungu n’ Imari basuye akarere ka Rusizi bagiye kureba aho gahunda yo kugeza amazi meza ku baturarwanda igeze, aka karere kabagaragariza raporo yuzuyemo ibinyoma havamo umwe mu bashinzwe kugeza amazi ku baturage avuga ko iyo raporo ari intekinikano, ubuyobozi bw’ akarere bugeze aho burabyemera.

Mu gihe akarere ka Rusizi kamaze iminsi micye uwari umuyobozi wako yeguye agasimbuzwa uwari umwungirije wari ushinzwe ubukungu n’iterambere,komisiyo ya Sena yasuye aka karere kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Gicurasi 2018, aho umwe mu bayobozi ukora mu rwego rw’ akarere rushinzwe kugeza amazi meza kubaturage ‘District Water Board’ niwe wahishuriye sena ko iyo raporo akarere kamuritse irimo ibinyoma.

Yagize ati “Ubwo twagize amahirwe y’ uko mwaje twagombye kubibabwira. Njyewe mpora kuri terrain buri munsi, ama BF menshi public yarapfuye, nta mazi ayageramo, amenshi ameneka mu nzira andi ku masooko. N’ imiyoboro 21 numvise bavuga ko habaho compteur kuri source ntazo”.

Umwe mu basenateri bagize Komisiyo y’ Ubukungu n’ Imari mu mutwe wa Sena Professeur Karangwa Chrysologue yabwiye itangazamakuru ko ibyo abayobozi b’ akarere ka Rusizi bakoze muri iyo raporo ari bimwe bita itekinika ngo sena y’ u Rwanda isanzwe ihura nabyo.

Professeur Karangwa yagize ati “Nabo ubwabo bageze aho bemera ko ibyo batugaragarije ari ibinyoma. Nibyabindi dusanzwe tuzi, duhura nabyo byo gutekinika. Inama ya mbere y’ ukuri twanabagiriye ni ukuvuga ngo tuzi aho dushaka kujya , iyo ni intego y’ umukuru w’ igihugu cyacu aho harazwi. Kugira ngo rero dushobore gukora gahunda y’ ibikorwa ni uko tumenya uko duhagaze ariko bikaba ari ukuri, nibwo tumenya ngo turakora iki kugira ngo muri iki gihe twihaye nk’ igihugu tugere kuri iyo ntego”.

Senateri Prof Karangwa Chrysologue yakomeje avuga ko akarere kabemereye ko kagiye kuvugurura iyo raporo.

Professeur Karangwa yagize ati “Batwemereye ko bagiye kuyisubiramo nyuma yo kwemera ko ibyo batweretse ari ibinyoma byemezwa n’ abari kuri terrain n’ abo mu mirenge, nabo bageze aho barabyemera. Uhagarariye ubuyobozi yavuze ko bagiye gusubira hasi bakajya gukusanya ukuri kuri icyo kibazo”.

Mu gihe Leta y’ u Rwanda yihaye intego yo kuba yamaze kugeza amazi meza ku baturarwanda bitarenze umwaka wa 2024 ariko iyi ntumbero ishobora gukomwa mu nkokora igihe abayobozi b’ inzego z’ ibanze bakomeza gutanga raporo zirimo ibinyoma, maze Leta ikibwira ko amazi meza yageze ku baturage bose nyamara atariko kuri ahubwo ingengo y’imari yaba yarateganyijwe gucyemura icyo kibazo ikaba yararigishijwe hifashishijwe raporo nk’izi z’ibinyoma (gutekinika) zikunze kugaragara mu nzego z’ibanze.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 16/05/2018
  • Hashize 6 years