Rusizi:Abakinnyi b’ikipe y’abagore batewe mpaga bicara mu kibuga amasaha 4 bahakurwa na Guverineri

  • admin
  • 25/04/2019
  • Hashize 5 years

Mu irushanwa ry’igikombe cyitiriwe imiyoborere myiza Kagame cup, ikipe y’abagore y’umurenge wa Rwimbogo ihagarariye akarere ka Rusizi yatewe mpaga n’ikipe y’akarere ka Ngorerero kuri stade ya Rusizi izira gukererwa yangak kuva mu kibuga kuva 10h30 kugeza 14h, ivuga ko ugukererwa kutabaturutseho.

N’ibintu bitakiriwe neza n’ikipe y’abagore ba Rusizi kugeza ubwo banze kuva mu kibuga hakiyambazwa inzego z’ubuyobozi bw’akarere ndetse n’izumutekano bikananirana kugeza ubwo guverineri w’intara y’uburengerazuba yaje kwiyizira muri stade aba bagore bakabona kuva mu kibuga cyagombaga gukinirwamo na basaza babo.

Mu bigaragarira amaso aba bagore bari barakaye cyane, aho batatinyaga n’inzego z’umutekano nyuma yo guterwa mpaga batumva impamvu yayo kuko basobanuraga ko bakererewe ku mpamvu zitabaturutseho cyane ko ngo bohererejwe imodoka yo kubatwara amasaha yamaze kurenga, kandi n’abasifuzi bagombaga gusifura uyu mukino ngo nabo bakerewe.

Impungenge bagize n’iz’uko iri terwa mpanga rishobora kuba ryihishe inyuma ya ruswa kuko ntibiyumvisha uburyo baterwa mpaga bahari ari nayo mpamvu yatumye bicara mu kibuga bakanga kukivamo.

Umwe muri bo yagize ati ”Turasaba uduhagarariye mu karere abasabe baze batwereke igihe batereye mpaga kuko nzi ko umukino nkuyu iyo wateguwe haba hari abayobozi hakagaragara gihamya z’ibyabaye kuko baduteye mpaga duhari.”

Umwe mu ba motari witwa Hategekimana Calliope ntiyagiye ukubiri n’uyu mukinnyi aho yemeza ko ari mubazanye abasifuzi ku kibuga bakahagera saa yine aribwo bahahuriye n’abakinnyi.

Ati ”Abasifuzi tubavanye mu mujyi tubazana hano kuri stade baje gusifura. twageze hano nka saa yine. ikipe ya Rwimbogo nayo ihita yinjira.”

Guverineri w’intara y’uburengerazuba,Munyentwari Alphonse Guverineri, akihagera abakinnyi bahise bemera kuva mu kibuga ahita avuga ko bagiye gukurikirana mu maguru mashya iby’iki kibazo kugira ngo niba hari ababirenganiyemo barenganurwe.

Ati “Twabyumvise mwabonye ko twaje ikibazo kigakemuka kubera ko no gukina byasaga n’ibyananiranye ndetse no kuva mu kibuga”.

Akomeza agira ati”Iyi ni imikino y’imiyoborere myiza kandi ifite amategeko, nkurikije uko twabajije mpaga yatewe ikurikije amategeko kubera ko ikipe yakerereweho isaha ariko twakomeza gushaka amakuru ariko kandi hari n’amategeko ateganya ko iyo wumva warenganye ushobora kwandika bikigwa ukaba warenganurwa.”

Naho komiseri muri iri rushanwa ku rwego rw’intara, Nepomuscene Harerimana, we yizeza abo bakinnyi ko abayobozi b’uturere ku mpande zombi nibumvikana iyo mpaga yavanwaho.

Harerimana ati “Twarindiriye igihe kirekire kugira ngo turebe ko bakumvikana hanyuma bananiwe kumvikana icyagombaga gukorwa ntakindi ni Mpaga, ariko abayobozi b’uturere twombi nibo bafite gukemura iki kibazo mu biganza byabo baramutse babyumvikanyeho mpaga yavanwaho.”

Bakimara kuva mu kibuga hahise hakurikiraho umukino w’ikipe y’abagabo y’umurenge wa Muganza uhagarariye akarere ka Rusizi muri iri rushanwa yahuye n’ihagarariye akarere ka Ngororero birangira ikipe ihagarariye akarere ka Rusizi itsinze ibitego bitatu kuri kimwe.

Abo mu nzego z’umutekno bakoze uko bashoboye ngo abakinnyi bave mu kibuga ariko bababera ibamba
Guverineri Munyentwari yavuze ko bagiye gukurikirana mu maguru mashya iki kibazo abarenganye bakarenganurwa
Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 25/04/2019
  • Hashize 5 years