Rusizi:Abahinzi barataka ibura ry’isoko ry’imbuto beza ku bwinshi, rimwe bifuza no kuzirandura

  • admin
  • 27/08/2019
  • Hashize 5 years
Image

Mu gihe imbuto zeze,abaturage batuye akarere ka Rusizi cyane abo mu murenge wa Gikundamvura, Bugarama, Nyakabuye ndetse na Nzahaha bavuga ko kubonera imbuto zabo isoko bibagora bityo bigatuma umusaruro n’inyungu bari biteze bigabanuka kandi bikabashora mu gihombo gikabije.

Ibyo barabivuga mu gihe hasigaye amezi make kugirango imbuto zinyuranye muri aka gace zere,dore ko bazeza ku bwinshi ariko umusaruro wazo ukabapfira ubusa kandi ibiti byazo biba biri ahakagombye guhingwa indi myaka.

Bamwe mu bahinzi b’imbuto muri aka karere,mu kiganiro bagiranye Muhabura.rw bagaragaje impungenge bafite mu rwego rwo kubonera isoko umusaruro wabo.Imbuto bakunda guhinga ni imyembe,indimu, avoka n’izindi mbuto ariko izibura isoko akaba ari imyembe.

Umuhinzi w’imbuto witwa Mahirane Pascal wo mu murenge wa Gikundamvura avuga ko bahinga imyembe mu buryo bugaragara kandi ikera ariko bakabura abaguzi.

Yagize ati “Mu kwezi kwa cumi na kumwe dutangira gusarura ariko imyembe aba ari myinshi ku buryo tuyiburira abaguzi bityo bikadutura mu gihombo gikabije ku buryo umuntu yazinukwa iby’ubuhinzi bw’imbuto”.

Yakomeje avuga ko hari igihe usanga ari myinshi ku buryo imwe igenda ijugunywa hamwe na hamwe.

Ati “Nigeze nyijyana mu isoko ryo mu Bugarama nsanga hajemo imyembe myinshi badutegeka kuyijugunya,urumva rero ko ari ikibazo.Ku giti cyanjye nafashe umwanzuro wo kuyirandura nsanga naba nibeshye kubera ko nabwo usanga iyo yeze ifasha abana mu buryo bufatika”.

Niyizurugero Didace wo mu murenge wa Nyakabuye yavuze ko bo mu murenge wabo ugereranyije n’indi mirenge usanga bo batangiye kumva ibyiza by’imbuto ni nyuma yaho ubuyobozi bw’umurenge wa Nyakabuye bubashyiriyeho ishyirahamwe (Cooperative) ishinzwe kugurira abahinzi umusaruro w’imbuto mu rwego rwokwanga akajagari ndetse no mu rwego rwo guteza imbere abahinzi b’imbuto muri rusange.

Yagize ati “Ubuyobozi bw’umurenge bwaduhuje n’abacuruzi b’imbuto ubu nibo batugurira umusaruro wacu w’imbuto mu buryo buboneye maze tugakirigita ifaranga kandi mbere y’ishyirwaho ry’iyo koperative wasangaga imbuto zibura abaguzi,bigasubiza inyuma twe abahinzi bazo”.

Yakomeje kandi agira n,abandi gukora nkabo kugirango babone abaguzi b,imbuto zabo baba basaruye.

Ati “Ubuyobozi nibufatanye n,abikorera maze bashyireho amakoperative yabagura imbuto maze barebe uko guhinga imbuto bibateza imbere mu buryo bufatika kandi bakabikunda”.

Ku ruhande bw’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buvuga ko abo bahinzi baha agaciro ubuhinzi bwabo bw’imbuto maze akarere nako kakareshya abaguzi baza kubagurira imbuto zabo.

Umukobozi ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Rusizi, Bayizere Alice, yabwiye Muhabura.rw ko bagiye gushakira abo bahinzi abaguzi b’imbuto zabo mbere yuko zera muri ariya mezi abiri ari imbere.

Yagize ati “Hamwe n’inzego zitandukanye tugiye gukorana n’abashoramari bafite inganda zikora imitobe (jus) mu rwego rwo guteza abahinzi b’imbuto imbere ndetse no kongerera agaciro imbuto”.

Yakomeje ashishikariza abahinzi gutera imbuto nyinshi aho kurandura cyangwa kwangiza izo bafite.

Yagize ati “Nimuhinge nyinshi maze natwe tubahuze n’abaguzi ubundi mubone amafaranga aturutse mu

buhinzi bw’imbuto”.

Akarere ka Rusizi kari mu turere twa mbere mu Rwanda mu kugira ibiti byinshi by’imbuto ugereranyije n’utundi turere.Si i Rusizi gusa abaturage batatse icyo kibazo kuko n’umwaka ushize wa 2018 abaturage ba Nyamagabe na Nyaruguru batakaga ko babuze abaguzi b’umusaruro w’ingano zabo nuko basaba minisiteri y,ubuhinzi na minisiteri y’ubucuruzi kubashakira isoko maze ikibazo kiracyemuka mu buryo burambye.

JPEG - 87.7 kb
Imbuto bakunda guhinga ni imyembe ikera ku bwinshi bakabura isoko ryayo
JPEG - 91.3 kb
Amaronji ndetse n’indimu nayo barayahinga ariko babazwa nuko babura isoko bayagurishamo

Denis Fabrice Nsengumuremyi /MUHABURA.RW

  • admin
  • 27/08/2019
  • Hashize 5 years