Rusizi: VUP imaze guhindura ubuzima bw’abanyarwanda mu buryo bugaragara

  • admin
  • 13/08/2019
  • Hashize 5 years
Image

Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994,leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yafashe ingamba zatuma buri munyarwanda yumva aryohewe n’igihugu cye kandi anezererewe no kukibamo azi ko Leta imuterezaho nk’umunyagihugu nk’uko bamwe mu baturage bo mu karere ka Rusizi babyemeza bagendeye kuri gahunda ya VUP (Vision Umurenge Program).

VUP ni gahunda yiswe mu kinyarwanda ’mbaturabukungu’ ikaba yarashyiriweho abanyarwanda batishoboye igamije kubakura mu cyiciro kimwe bajya mu kindi ni ukuvuga ibakura mu cyiciro cy’ubukene maze nabo bakaba abantu bifashije batakibereye leta umuzigo.

Iyo uganiriye n’abanyarwanda batandukanye batuye impande n’impande z’igihugu usanga barata iyo gahunda ya VUP ndetse bakanayivuga imyato kubera byinshi imaze kubagezaho,bigatuma bava mu murongo ukabije w’ubukene.

Uwitwa Uwambaje Therese utuye umurenge wa Nkungu wo mu karere ka Rusizi ashima byimazeyo leta y’Ubumwe yabatekerejeho igatuma bava mu cyiciro cy’ubukene bukabije aho ahamya ko yabonye akazi muri VUP ko gutunganya umuhanda agahembwa amafaranga agera mu bihumbi mirongo ine,amafaranga ahamya ko yamugiriye akamaro mu buryo bugaragara.

Yagize ati “Narindiho nabi mu buryo buteye isoni ariko aho VUP iziye yaramfashije ntanga imbaraga narimfite mba umwe mu batunganya umuhanda maze ndahembwa, ayo mafaranga nyagura ihene none imaze kubyara kabiri andi ntanga ubwisungane mu kwivuza kandi nkaba mbere naribazaga aho nzakura ubwisungane mu kwivuza bikanyobera”.

Yakomeje ahamya ko leta y’ubumwe ibitayeho kandi ko bamaze gusobanukirwa agaciro k’umunyarwanda uwo ariwe wese utuye igihugu cy’u Rwanda avuga ko ntawabyirengagiza ngo yibagirwe uwamukamiye.

Yagize ati “Ntibyamera akayamvugo nyarwanda ngo ’abo umwami yakamiye amata nibo bamwimye amatwi’.Tugomba kwishimira ko dufite ubuyobozi bwiza icyiyongereyeho bukunda abo buyobora (abanyarwanda).Ntawarenga kuri ibyo rero akore ibidakorwa”.

Bahagaze Christophe utuye umurenge wa Nyakabuye, akagari ka Kamanu avuga ko VUP yamugiriye akamaro kuko yahawe inkunga y’ingoboka bityo akaba yarabashije kwiteza imbere no gucyemura ibibazo byari bimwugarije.

Yagize ati “Mu byukuri ntacyo nashinja leta y’ubumwe kuko yaramfashije mu buryo bugaragara, ubu ndorora, ndahinga nta kibazo, mfite no mu mezi atatu leta hari amafaranga impa yo gutunga umuryango”.

Leta y’u Rwanda yatangiye gahunda ya politiki ifite icyerekezo aho icyerekezo cya 2020 cyashojwe u Rwanda rugeze kuri byinshi haba mu bukungu,mu burezi,ubuhinzi ndetse n’izindi gahunda zijyanye n’ubuzima bw’igihugu muguteza imbere abaturage.

Nsengumuremyi Denis Fabrice/MUHABURA.RW

  • admin
  • 13/08/2019
  • Hashize 5 years