Rusizi: Umwana w’imyaka 15 wiga mu Rwunge rw’amashuri rwa Nyakabwende yakoze Radiyo [ REBA AMAFOTO]
- 18/02/2020
- Hashize 5 years
Mu Karere ka Rusizi mu murenge wa Nyakabuye mu kagari ka Kamanu mu mudugudu wa Bikinga Bavuginyumvira Emmanuel umunyeshuri wiga mu cyiciro rusange mu mwaka wa gatatu (s3) yakoze insakazamajwi ivugira ku murongo mugari(Fm)wa 94.6 .Ni igitangaza kubona uwo mwana w’imyaka cumi n’itanu wiga mu mwaka wa gatatu uvuga ko atanumva cyane isomo ry’ubugenge akora insakazamajwi akayiha umurongo mugari umenyerewe nka (Fm)mu rurimi mvamahanga ukayumvira kuri terefoni igendanwa nk’ibisanzwe ariko utarenze metero makumyabiri.
Umunyamakuru wa MUHABURA.RW yamubajije igitekerezo cyo gukora iyo nsakazamajwi aho yayikuye maze atajijinganya amubwira aho igitekerezo nk’icyo yagikuye.
Bavuginyumvira yagize ati:” Mu busanzwe ndi umwana ukubagana ariko ngakinisha ibijyanye n’ikoranabuhanga mfata utwuma nkaduteranganya nkareba ikiri buvemo ngasanga ahubwo havuyemo igifite agaciro gikomeye,nabanjirije ku mantene yo mu kirere none ngeze ku nsakazamajwi.”
Yakomeje avuga ko ayikora yabitekerejeho igihe kirekire none akaba abigezeho.
ESE KOKO IYO NSAKAZAMAJWI IKORESHA UMURONGO MUGARI?
Mu gukora iyo nsakazamajwi Bavugirinyumvira Emmanuel avuga uburyo yafashe ibikoresho bisanzwe harimo insinga, afata battery ya terefoni ndetse yifashisha memory card iri gukoreshwa mu rwego rwa hard disk.
Iyo ureba uyu mwana usanga afite ejo hazaza heza mu ikorabuhanga abonye abamwitaho maze bakamufasha gukabya inzozi ze kandi yazigeraho nta gushidikanya.
Akomeza avuga ko ababyeyi be bamurera nta bushobozi babona dore ko ari abakene bityo bakaba batabona amafaranga yo kumujyana mu bigo byigisha ikoranabuhanga.
Emmanuel yagize ati:”Papa na mama nta bushobozi bafite bwo kuntangira amafaranga y’ishuri kugirango njye kwiga ibijyanye n’ikoranabuhanga na tekinike kugirango niyungure ubumenyi maze nkarishye ubwenge, niba ibi byose mbikora ntarabyize urumva ko mbyize byaba akarusho.”
- Umunyamakuru wa MUHABURA.RW witwa Nsengumuremyi Denis Fabrice arikumwe na Bavuginyumvira Emmanuel bari muri sitidiyo ya radiyo EMMY FM 94.6
Ku ruhande rw’ababyeyi b’umwana bavuga ko bakurikije ibyo uyu mwana akora usanga yavamo umuntu ukomeye mu ikoranabuhanga kuko usanga mu rugo akora udukoresho tumwe na tumwe kandi dufite umumaro.
Papa we Harerimana Celestin utuye mu mudugudu wa Bikinga akagari ka kamanu mu murenge wa Nyakabuye yavuze ko ari uko bakennye ariko ko Umwana wabo yize yagera kure.
Harerimana yagize ati: “Nuko nta bushobozi dufite umwana Wacu afite impano kandi yagira icyo idufasha n’abanyarwanda bose muri rusange,turasaba inzego zitandukanye kudufasha kugirango iyo mpano itazima cyangwa ipfe ubusa”
Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Nyakabwende Bwana Ruhumuriza Jean Leonard yabwiye umunyamakuru MUHABURA.RW ko bagiye gukorera uwo mwana Ubuvugizi mu nzego zitandukanye mu rwego rwo kureba ko hari icyo yafashwa. Nko kuruhande rw’ikigo uyu muyobozi yashimangiye ko bene aba bana baba bakeneye kubaba hafi.
Ruhumuriza yagize ati:”Agomba kwitwaho n’ubuyobozi bw’ikigo hakamenywa imyitwarire ye ya buri munsi ndetse hakaba Umwarimu umuba hafi mu rwego rwo gutuma you mwana atirara maze impano ye ikazima cyangwa ikavangirwa.”
Ku murongo wa terefoni igendanwa twahamagaye umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ka Rusizi Bwana Nsabimana Theogene avuga ko ayo makuru yayamenye ko hagomba gukorwa Ubuvugizi mu rwego rwo kubungabunga iyo mpano .
Nsabimanana yagize ati:”Tugomba kumushyigikira maze impano ye ikajya mbere akazafashwa kwiga ibijyanye n’ikoranabuhanga ndetse na tekinike mu rwego rwo kubumbatira iyo mpano kandi akazafashwa arangije umwaka wa gatatu agiye kujya mu mwaka wa 4.”
Yakomeje avuga ko umwana atatekererezwa ibijyanye n’ubushobozi bujyanye n’amafaranga ugereranyije n’imyaka afite ahubwo agomba gufashwa icyatuma azamura ubumenyi bwe maze agatera imbere maze ibyo bikazatekerezwa nyuma.
Yagize ati:“Icyambere ni ukwiga akiri muto akazamurirwa ubumenyi maze bikazamufasha gutera imbere mu gihe kizaza maze akaziteza imbere ndetse akazatezambere umuryango we n’igihugu muri rusange.”
- Abanyamakuru ba EMMY RADIO barimo gutangaza amakuru
Hari abana benshi mu giturage usanga bafite impano maze bakabura ubuvugizi maze impano zabo zikazima, bakabura kirengera ndetse ugasanga aho kujya mbere basubizwa inyuma ugasanga bisubiza igihugu inyuma ndetse n’abanyarwanda muri rusange.Hari benshi usanga bavuga ko abana bafite impano batitabwaho nk’abo mu mijyi ariko .
Denis Fabrice Nsengumuremyi MUHABURA.RW