Rusizi: Umuyobozi w’Akarere Yatangaje ko ubwegure bwe butareberwa mu ndorerwamo y’ibibazo

  • admin
  • 13/05/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frédéric, yeguye ku mirimo ye ku mpamvu ze bwite.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frédéric, yabwiye umunyamakuru ko yahagaritse imirimo ye.

Harelimana yavuze ko ibaruwa ikubiyemo ubwegure bwe yayishyikirije Perezida wa Njyanama muri iki gitondo.

Avuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite. Ati “Impamvu bwite ziba ari ngari ariko nta kindi kibazo kiri mu karere kacu.”

Ngo ntiyavuga ko hari inshingano z’imirimo yari ashinzwe yaba atarubahirije ku buryo byaba biri mu byatumye yegura.

Ati “Burya kubahiriza inshingano ntabwo ari wowe wisuzuma, bikorwa n’abandi ariko ubwegure bwanjye bushingiye ku mpamvu bwite ntashobora gusobanura.”

Yatangaje ko ubwegure bwe butareberwa mu ndorerwamo y’ibibazo kuko muri kariya karere harangwa ituze n’amahoro mu baturage ndetse ko imikoranire y’inzego ari nta makemwa.

Uyu mugabo mu gihe gishize yijunditswe cyane n’itangazamakuru ubwo yasabaga abaturage kutazajya barisanga bavuga ibibazo byabo, avuga ko ntacyo rikemura uretse kubagaragaza uko bari.

Iyegura rya Meya wa Rusizi rije rikurikira kwegura k’ Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Uwanzwenuwe Théoneste na Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri aka karere, Mukansanga Clarisse, beguye ku mirimo yabo ku mpamvu bise ‘bwite’.

Mukansanga Clarisse nyuma y’ amasaha make yeguye kumwanya w’ Umuyobozi w’ akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’ Abaturage yahise atabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu gitondo cyo kuwa 10 Gicurasi 2018 nibwo Uwanzwenuwe Theoneste wari Umuyobozi w’ akarere ka Nyabihu na Mukansanga Clarisse wari Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage bandikiye njyanama y’ akarere bavuga ko beguye ku mpamvu zabo bwite.

Tariki 12 Mata 2018 Mukansanga yashyizwe mu majwi ashinjwa kwanga kwakira buji yo gucana urumuri rw’icyizere mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Nyabihu, ndetse ngo yaranavuze ngo buji bazihe abafite ababo bibuka.

Perezida w’ Inama Njyanama y’ Akarere ka Nyabihu, GASARABWE Jean Damascène yatangaje ko saa mbili za mugitondo aribwo yakiriye amabaruwa y’ ubwegure bw’ aba bayobozi.

Nyuma y’ amasaha make Mukansanga yahise atabwa muri yombi nk’ uko Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, Mbabazi Modeste yabitangaje .

Yagize ati “Hari dosiye yari yarakozwe. Ngira ngo mwakurikiye amakuru yavugaga ko yakoze ibyaha bigendanye no gupfobya Jenoside, ibyaha by’ingengabitekerezo n’ibindi bifitanye isano nayo. Dosiye yarakozwe , uyu munsi yafashwe arafungwa azashyikirizwa urukiko ku wa Mbere.”

Richard Ruhumuriza

  • admin
  • 13/05/2018
  • Hashize 6 years