Rusizi: Umupaka wa Congo n’u Rwanda ugiye kujya ukora amasaha 24/24

  • admin
  • 26/02/2016
  • Hashize 8 years
Image

Nyuma y’aho abaturage ba Bukavu na Kamembe bifuje ko umupaka wa Rusizi ya mbere ukora amasaha 24 kuri 24 nk’uw i Rubavu, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yongerereye amasaha uwo mupaka umara ukora ku ruhande rwayo angana n’ayo uwo mu Rwanda umara ufunguye.

Ubusanzwe umupaka w’u Rwanda ufungura saa kumi n’ebyri za mu gitondo ugafunga saa yine z’ijoro, ariko uwa Congo wafunguraga saa kumi n’ebyiri ugafunga izindi z’umugoroba, bikaba byabangamiraga abawukoresha. Mu kiganiro umukozi ushinzwe kumenyekanisha gahunda mu rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda, Butera Yves, yagiranye na IGIHE, yemeje ko babonye umupaka ku ruhande rwa Congo watangiye gukora kugeza saa yine z’ijoro ariko ko batigeze babimenyeshwa.

Butera Yves yagize ati “Ku ruhande rwa Congo bongereye amasaha, basigaye bafunga saa yine z’ijoro ariko ntabwo uruhande rw’u Rwanda rwigeze rubimenyeshwa.” Yakomeje avuga ko harimo inyungu kubakoresha uwo mupaka kuko hari abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka ndetse n’abaturage basurana, bigatuma iyo batinze badafatwa n’amasaha kuko yigiye imbere ho gato.

Uyu mupaka ubundi mbere wafunguraga saa yine ariko ayo masaha aragabanywa agera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ngo ku mpamvu z’umutekano muke hagati y’ibihugu byombi, ariko ngo kuri ubu icyo kibazo ntikigihari. Kuba watangiye gukora ukageza saa yine z’ijoro nko ku ruhande rw’u Rwanda ngo ni icyizere ku baturage ko wazafungurwa amasaha 24 kuri 24 nk’uhuza Goma na Rubavu.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 26/02/2016
  • Hashize 8 years