Rusizi: Umugabo yahunze urugo rwe nyuma yogufatwa n’abanyerondo amaze kwiba igitoki

  • admin
  • 23/02/2020
  • Hashize 4 years
Image

Mu karere ka Rusizi mu Murenge wa Nyakabuye mu Mudugudu wa Bikinga tariki ya 23 Gashyantare 2020 Ahagana i saa munani z’igicuku umugabo witwa Bavugirije Daniel yahunze urugo rwe nyuma yo gufatwa yibye igitoki cy’umusaza baturanye Amaze gutanga Ruswa y’amafaranga ibihumbi bine ayahaye abanyerondo bari mufashe

Ibyo byabaye ahagana i saa munani z’igicuku aho uyu Daniel yataye umugore ku buriri maze ajya kwiba igitoki maze abanyerondo b’umwuga bamufata mpiri nubwo baje kumurekura hanyuma igicuku kinishye arahunga .

Nshimiyimana Charles wari aho byabereye yabwiye umunyamakuru wa MUHABURA.RW ko uwo mugabo yafashe umupanga akigabiza igitoki cy’abandi.

Nshimiyimana yagize ati:”Twabimenye bucyeye biri kuvugwa ko uyu Daniel yibye icyo igitoki ahagana i saa munani z’ijoro abyutse ku mugore maze bakamufata arangije kugitema bityo abanyerondo bamurekura nyuma yo kubaha ruswa y’ibihumbi bine (4000)kugirango adashyikirizwa urwego rw’Ubugenzacyaha Station ya Nyakabuye.”

Aya makuru yemejwe n’umuyobozi w’umudugudu wa Bikinga Bwana Renzaho Tharcisse aho yavuze ko ibi yabimenye ahagana i saa munani.

Renzaho yagize ati:”Bampamagaye bambwira ko bamufashe yibye igitoki ariko uko bamurekuye atabimenye ,kuko yaherutse bamubwira ko bamufashe gusa,”

Ni kenshi humvikanye ikibazo cy’abanyerondo bagaragarwaho ni ingeso zitandukanye ugasanga bisiga icyasha abakora uyu mwuga ku buryo ahenshi usanga hari aho batakarizwa icyizere n’abaturage babashyiraho babanenga imikorere idahwitse kubera ingeso mbi zimwe na zimwe ziranga bamwe mubakora uno mwuga.

Denis Fabrice NsengumuremyiMuhabura.rw

  • admin
  • 23/02/2020
  • Hashize 4 years