Rusizi: Rurageretse hagati ya REB n’Abayobozi b’ibigo by’amashuri nyuma yo gukurwa mu mirimo yabo

  • Nsengumuremyi Fabrice
  • 26/09/2021
  • Hashize 3 years
Image

Guhera mu kwezi kwa Mutarama n’ukwezi kwa Gashyantare mu mwaka wa 2021, hari Abayobozi b’ibigo n’abashinzwe amasomo mu bigo bashyizwe mu myanya nkuko statut yihariye igenga abarimu mu Rwanda yavuguruwe mu mwaka wa 2020 ibiteganya. Abo barimu bashyizwe mu myanya itandukanye yari mu Karere ka Rusizi bahabwa n’amabaruwa y’agateganyo nkuko Ministeri y’Umurimo ibiteganya ko Umwarimu cyangwa Umuyobozi w’Ishuri uhawe umwanya amara amezi atandatu afite ibaruwa y’agateganyo imushyira mu kazi yarangira agahabwa ibaruwa imushyira mu kazi mu buryo bwa burundu.

Nyuma yuko bikozwe gutyo batunguwe nuko imyanya yabo yasubijwe ku isoko barayishyizwemo n’akarere ka Rusizi ndetse na ba nyiri ibigo (Ni ukuvuga abayobora amadini ashamikiye kuri ibyo bigo) n’imyanya yabo barimo mbere nayo yaratanzwe kuko baribazamuwe mu ntera mu buryo bwemewe n’amategeko.

Bamwe mu baganiriye n’Umunyamakuru bamubwiye ko icyemezo cyafashwe n’Ikigo cy’igihugu cy’Uburezi (REB) ko ari ukubangamira uburenganzira bwabo no kwica statut nkana igenga abarimu mu Rwanda yo mu 2020.

Manirafasha Leon [Wahinduriwe amazina] yavuze ko yatunguwe n’umwanzuro wa REB uvuguruzanya n’uwo Akarere ka Rusizi kafashe hakibazwa uwigiza nkana bikabayobera muri aba bombi.

Yagize ati: “Mu kwezi kwa mbere nahawe ibaruwa inshyira mu kazi by’agateganyo mpabwa ubuyobozi bw’ikigo, nkurikirana icyo inshingano zintegeka, ndahembwa umushara uhura n’inshingano nariho, ntabwo bigeze bampa ibaruwa ya interium nkuko mu tundi turere tumwe na tumwe twabigenje, ku bwanjye nkaba nsaba ko REB yakurikiza icyo amategeko ateganya.”

Yanavuze ko kandi bibabaje kumva abazi amategeko aribo bayica nkana, bakagomye kuyakurikiza uko ari nta kuyaca ku ruhande. “Statut yacu y’Abarimu irahari, yarakozwe ishyirwaho,akarere ka Rusizi kakoze ibyo iyo Statut iteganya,abatemeranya nayo ubwo bafite Indi Statut yabo bagenderaho itugenga ,usibye ko nta yindi iriho uretse iya 2020.”

Amakuru yizewe arahamya ko akarere ka Rusizi nako ntikumva ibyo ikigo cy’igihugu cy’Uburezi gishingiraho kivuguruza ibyakozwe n’akarere.

Umuyobozi umwe ukora mu burezi yavuze ko ibyakozwe nabo ari ibiteganya na Statut yihariye igenga abarimu.

Yagize ati: “Statut irahari, icyo iteganya kirazwi kuri ibyo, twe turumva nta kosa na rimwe twigeze dukora ahubwo twasabaga REB gukurikiza ibikubiye muri Statut igenga abarimu mu ngingo yayo ya 26, 27 na 28.”

Undi nawe wariwahawe umwanya ku buyobozi bw’ikigo avuga ko bahawe iyo myanya biciye mu mucyo dore ko ibiteganya n’amategeko aribyo byakozwe.

Ati: “Hari uturere twabwiraga bamwe mu barimu kureberera ibyo bigo Kandi bahabwa amabaruwa nkababa bareberera ibyo bigo ariko twe twahawe akazi mu buryo buboneye,ntabwo twakunda inyungu z’abantu bamwe na bamwe muri ibi bintu,twifuza ko hakurikizwa amategeko uko abigena,tukarenganurwa.”

Uyu mwarimu Kandi abaza uburyo bariguhabwa uduhimbazamushyi twa 10%dusanzwe duhabwa abarimu n’abayobozi b’ibigo bari mu kazi Kandi batarshyizwe mu myanya.

Yunzemo ati: “Ubundi abahabwa 10% Ni abarimu bashyizwe mu myanya yabo,bakayahabwa ,ubwo twe twarikuyahabwa tutarashyizwe mu myanya?Twarayahawe rero nkabashyizwe mu kazi mu buryo buboneye Kandi bwujuje ibisabwa,turasaba ko byakomeza muri iyo nzira,tukareka kurenganywa nabatureberera.”

Ihurizo kuri REB mu micyemurire y’iki kibazo.

Hakomeje kwibazwa icyo Ikigo cy’igihugu cy’Uburezi REB cyakora mu gihe aba bayobozi bakurwa mu myanya yabo kandi iyo baribafite mbere barayikuwemo bagahabwa iyo .

Baravuga ko icyo kigo uyu mwaka w’amashuri cyatanze amahirwe asesuye yuko umwarimu ushaka kwimuka (mutation) ajya ku kindi kigo yandika abisaba akimurwa akegera mu rugo iwe, ibyo bikazafasha ishyirwa mu ngiro y’uburezi bufite ireme nkuko Guverinoma y’u Rwanda ibyifuza.

Aba bayobozi rero bakuwe mu myanya byaba bigoranye kongera koherezwa aho bari bari dore ko baribegereye ingo zabo bibafasha gukora akazi.

REB ihora ivugwaho imikorere idahwitse ikorwa mu nyungu za buri wese kuko aba bayobozi kuguma mu myanya bashyizwemo n’Akarere na ba nyiri ibigo ntacyo byaribiyitwaye ariko biramutse bihinduwe byateza impagarara, impaka n’akavuyo mu ishyirwa mu myanya ry’abarezi n’abayobozi b’ibigo byarangije gukorwa.

Aka kavuyo kandi ko gushyira abarimu n’abayobozi b’ibigo mu myanya niko kari karatumye uwari  umuyobo w’iki kigo Bwana Ndayambaje Irene yirukanwa akurwa mu nshingano zo kuyobora iki kigo cy’igihugu gishinzwe Uburezi (REB) mu Rwanda.

Bisheshwe rero aba bayobozi barega REB hisunze amategeko cyane cyane itegeko ry’umurimo hanakurikijwe statut yihariye igenga abarimu yavuguruwe muri 2020.

Amakuru avuga ko aba bayobozi bashyizwe mu myanya bashatse umwunganizi mu mategeko kugirango abafashe akarengane kabo nkuko ibaruwa dufitiye kopi ibigaragaza.

Umwe muri ba nyiri ikigo akaba umuyobozi w’ibigo Gatolika byo mu Karere ka Rusizi Padiri Thaddee yavuze ko ishyirwa mu myanya by’abayobozi b’Ibigo byakozwe ku bw’umvikane bw’Akarere na ba nyiri ibigo bikorera muri ako karere mu nama zabahuje ku mpande zombi.

Yagize ati: “Twarahuye tubiganiraho nk’Akarere, ubwo rero iyo myanya twari dufite yashyizwemo Abayobozi nkuko amategeko yabisabaga kugeza ubwo bahawe n’amabaruwa abishimangira.”

Ku murongo wa terefoni twagerageje kuvugisha Umuyobozi w’Ikigo cy’Uburezi mu Rwanda Bwana Mbarushimana Nelson ntiyatwitaba tumwoherereza ubutumwa bugufi kugeza ubwo twakoreye inkuru akaba ntacyo yari yadusubiza.

Birazwi ko itegeko rivuguruza irindi iyo ryarangije gutorwa rikaza rivuguruza irindi ryariho, statut igenga abarimu yashyizweho muri 2015 ivugurwa na statut yo muri 2020 aho mu ngingo ya 25 ivuga neza uburyo Abayobozi b’ibigo ndetse n’ababungirije batorwa na komite y’intumwa zo muri Ministeri y’Uburezi Cyangwa komite y’Umujyi wa Kigali cyangwa se komite y’Akarere ,abatorwa bagaturuka mu byiciro by’abarimu babarizwamo.

Rwandaforbers. Com

  • Nsengumuremyi Fabrice
  • 26/09/2021
  • Hashize 3 years