Rusizi-Nyakabuye: Wa mwana wumvikanye yakoze Radiyo kuri ubu ari gukora terefoni igendanwa
- 08/05/2020
- Hashize 4 years
Mu mezi atatu ashize niho Ikinyamakuru MUHABURA.RW cya bagejejeho inkuru y’umwana witwa Bavuginyumvira Emmanuel utuye mu mudugudu wa Bikinga ,akagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye ho mu karere ka Rusizi yakoze insakazamajwi (Radio) ivugira ku murongo mugari (FM) 94.1 utarenze metero makumyabiri uvuye aho studiyo zayo ziri.
Hakomejwe kwibazwa byinshi kuri uwo mwana bitewe n’ubukorikori agaragaza cyane cyane mu ikoranabuhanga.
Iyo ukigera mu rugo iwabo w’uwo mwana uhabona utuntu twinshi tw’ikoranabuhanga yakoze harimo za anteni paraborike (Anthene Parabolique ) zigera hejuru mu kirere,uhasanga za ararume (alarme) ukandaho maze zigasohora amajwi mu rwego rwo kumenyesha ko winjiye muri urwo rugo.
Ubwo Umunyamakuru wa Muhabura.rw yamusuraga yavuze ko akomeje umushinga wo guhanga udushya kugeza akoze terefone .Kuri ubu rero umushinga urikugera ku musozo kuko ubwo MUHABURA yamusuraga ku itariki ya 7 Gicurasi 2020 yasanze ibikenerwa byose ari kubikusanya dore ko ageze aho telephone ihamagara ariko ntusubizwe ,akaba asigaje gukora uburyo butuma usubizwa.
- Umunara wa radio ya koze
Yabwiye umunyamakuru ko arigushaka uburyo bwo gusoza iyo terefoni ariko ko akomeje guhura n’imbogamizi yo kubona ibikoresho bitewe no kubura ubushibozi .
Yagize ati:”Hari ibyo nkeneye nk’ibikoresho ariko kubibona bikansaba ubushobozi kandi ndi umunyeshuri mu rwunge rw’amashuri umwaka wa kane w’isumbuye ,gusa n’ababyeyi bakaba badafite ubushobozi bwo kumpa ibikenewe byose.”
Kuri we usanga afite indoto zo kuba ya kwiga amashuri agendanye n’ikoranabuhanga kugirango azagire icyo afasha umuryango we n’igihugu muri rusange.
Yagize ati:“Mbonye uburyo niga byamfasha maze nka minuza mubyo nshoboye ku buryo nzagera ku rwego rwo kuba igihangange mu ikoranabuhanga nkagirira igihugu akamaro ndetse n’isi yose muri rusange.”
- Bavuginyumvira Emmanuel utuye mu mudugudu wa Bikinga ,akagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye ho mu karere ka Rusizi wa koze Radio na telphone
Ku ruhande rw’ababyeyi be bakomeje gusaba ubufasha bavuga ko umwana wabo agize amahirwe yo kwiga ibijyanye n’ikoranabuhanga byazamuteza imbere kandi akaba n’igihanganye mu bijyanye n’ubwo bumenyi.
Soma Inkuru bifitanye isano Rusizi: Umwana w’imyaka 15 wiga mu Rwunge rw’amashuri rwa Nyakabwende yakoze Radiyo [ REBA AMAFOTO]
Umubyeyi we Harerimana Celestin yagize ati:”Twumva hari abandi bana bafashijwe kugera ku nzozi zabo akaba ariyo mpamvu dusaba inzego zitandukanye gufasha uwo mwana kugirango azabe umuntu ukomeye ateze imbere umuryango n’igihugu cye.”
Ubwo twasuraga uyu mwana yahimbye radiyo twabajije inzego zitandukanye za leta maze tu baza ushinzwe uburezi mu karere ka Rusizi Bwana Theogene ahamya ko uwo mwana agomba gukurikiranwa maze akazagera ku ndoto ze.
Yagize ati:”Tuzafatanya nuwo mwana tumukurikirane kugirango iyi mpano ye itazazima, mu rwego rwo kugirango ayiteze imbere , maze mbere na mbere izamugirire akamaro n’igihugu cye cyamwibarutse.”
Yakomeje ashimangira ko umwana yazashakirwa uko yakwiga ibijyanye nibyo atunganya kugirango azabone uko akora ibyo yize maze akabishyira mu ngiro .
- Yakoze akamuma gatanga umuyaga
Denis Fabrice Nsengumuremyi/MUHABURA.RW