Rusizi: Imvura yaraye iguye yahitanye abantu

  • admin
  • 11/10/2017
  • Hashize 7 years
Image

Imvura yaraye iguye yahitanye abantu batatu bo mu mirenge ya Bugarama na Muganza,isenya inzu z’abaturage, inangiza imyaka mu mirima.

Inzu yagwiriye umwana mu Murenge wa Bugarama, imivu y’imvura itembana umukecuru wo mu Murenge wa Muganza ndetse inkuba yica undi muntu wo mu Murenge wa Bweyeye.

Nyirahabimana Costasie wasenyewe inzu n’ibiza ati”iyi mvura yaguye nabi yari irimo umuyaga mwinshi n’urubura, mu minota mike twagiye kubona tubona amazu atangiye kuguruka buri wese akabura aho yerekera.”

Gusa hari n’abandi baturage basaba ubuyobozi bw’akarere kubimura muri iki kibaya cya Bugarama kuko kimaze iminsi kibasirwa n’ibiza.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Harerimana Frederic, ubwo yasuraga aba baturage bahuye n’ibiza yavuze ko bagiye bagiye gukorerwa ubutabazi bwibanze bakabashakira ibibatunga, no gushaka uburyo basanirwa inzu zasenyutse.

Ibi ngo bizakorwa ku bufatanye bw’akarere n’inzego zitandukanye harimo minisiteri yo gucyura Impunzi no gukumira Ibiza MIDIMAR cyane ko inzu yari yubakiye abaturage muri uyu murenge wa Bugarama nazo zasenywe n’imvura.

Mayor Harerimana akomeza kuvuga ko batangiye umushinga munini wo gushaka uko bakumira Ibiza byibasira imirenge ya Muganza na Bugarama aho bateganya kwimura abaturage muri iki kibaya bakimurirwa Ku musozi wa Kibangira.

Yagize ati”Ibiza si ibya none bimaze iminsi byibasira iyi mirenge biterwa n’amazi ava mu misozi ya Nzahaha ariko ingamba dufite zo kubikumira nuko hari Umushinga wo kumusozi wa Kibangira utegurirwaho kwimura aba baturage.”

Yakomeje gusaba abaturage kubaka inzu mu buryo burambye ku buryo zidasenywa n’ibiza.

Ibi biza byaraye bisenye inzu 296, mu mirenge ya Bugarama, Muganza gikundamvura na Bweyeye.

Mayor Harerimana avuga ko ibimaze kwangirika kuva imvura yatangira kugwa mu kwezi kwa Nzeli,bifite agaciro k’amafaranga arenga miriyoni magana atanu y’u Rwanda.

Abantu 12 barakomeretse, inzu 464 zarasenyutse, hegitari 32 z’imyaka zarangiritse, ibyumba by’amashuri 18 n’insengero 5 birasenyuka, naho imiyoboro y’amashanyarazi 15 irangirika.

Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 11/10/2017
  • Hashize 7 years