RUSIZI: Ikibazo cy’Ibiraro byacitse bikomeje guhitana ubuzima bw’abantu

  • admin
  • 29/01/2020
  • Hashize 4 years
Image

Umugabo witwa Habyarimana Zachee w’imyaka 38 wari utuye mu mudugudu wa Kanoga ,akagari ka Nyamigina ko mu murenge wa Gikundamvura ho mu karere ka Rusizi yatwawe m’uruzi. Ibi bikaba byarabaye ku’itaki ya 28 z’ukwambere ahagana sa cyenda z’amanywa muruzi rwa Rubyiro ubwo yageregezaga kurwambuka aturutse mu ’isoko ry’ ahitwa kuri Cimerwa.

Ni nyuma yaho tariki 28 z’uku kwezi imvura yihariye umunsi wose mu gihugu ibyo bikaba byarabaye no mu karere ka Rusizi by’umwihariko , inzuzi zikuzura zigasenya Ibiraro . bikaba arinayo ntandaro y’urupfu rwa Habyarimana zachee .n’ubwo Ubuyobozi bw’akagari bwavuze ko urupfu rwe , Amazi yarufatanyije n’ubusinzi nk’uko byemejwe n’umuyobozi uyobora akagali yaratuyemo . Ibi kandi bibaye Nyuma y’igihe gito Ibiza bihitanye abandi bantu.

Umwe mu baturage wa byiboneye imbona nku bone kuko yari kumwe nawe yahamirije MUHABURA.RW ko Nyakwigendera bagiye kwambuka uruzi nk’uko bisanzwe ariko zachee akabanza imbere uruzi rukamwuzuriraho.

Yagize ati:”Twarituvuye mu” isoko ryo kuri Cimerwa maze dushaka kwa mbuka uruzi kuko ikiraro cyacitse ariko nyakwigendera arabanza,ubwo akigera mu mazi mbona haruguru haturutseyo amazi menshi n’uko ahita amutura mu ruzi maze ruramujyana nsubira inyuma ni ruka maze ndatabaza. “

Aya makuru yahamijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamigina Banyangiriki Alphonse . Yabwiye MUHABURA ko iyo nkuru Nabo bayimenye ahagana i saa kumi n’imwe z’umugoroba yagize ati:”Uwo muturage namuyoboraga mu kagari yatwawe n’uruzi ariko ibyo abari kumwe nawe bavuze n”uko uruzi rwamufatanyije n’ubusinzi kuko yari yagasomye akayoga .”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko Ibikorwa byo gushakisha umurambo wa nyakwigendera bigikomeje.

Hashize iminsi mu karere ka Rusizi hagaragara ibiza bya hato na hato biterwa n’igwa ry’imvura nyinshi ikangiza ibikorwa by’abaturage bimo Imirima ndetse inzuzi zigatwara Amateme n’ Ibitaro , ubu bikaba byaramaze no kwangiza imigenderanire mu baturage dore ko binamaze no guhitana ubuzima bw’abantu .

Kuri iki ikibazo Ubuyobozi bw’akarere Ka Rusizi butangaza ko bwa buze ubushobozi bwo kubaka Ibiraro bukaba bukirimo gukora ubuvugizi. Buravuga ibi mu gihe Abaturage bo ubuzima busa n’ubwahagaze, hatagize igikorwa ngo inzego z’ubuyozi bwo hejuru muri Leta bugire icyo bukora . ubuzima bw’abaturage bwarusha ho kugana ahabi n’uko bitangazwa nabo .

Denis Fabrice Nsengumuremyi.

  • admin
  • 29/01/2020
  • Hashize 4 years