RUSIZI GUTABARIZA : Nyuma y’imyaka 26 Joneside ikorewe abatutsi Abacitse kw’icumu baracyafite ibibazo by’uruhuri

  • admin
  • 28/07/2020
  • Hashize 4 years
Image

Nyuma y’imyaka 26 , abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Rusizi baracyavuga ko kwiyubaka bikigora benshi muri bo, gusa bagashima Leta ibyo imaze kubagezaho. Ibi ngo binabangamira ubumwe n’ubwiyunge muri aka karere.

Kuba Akarere ka Rusizi ari iwabo wa bamwe mu bantu bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi, ni kamwe mu Turere twabuze abantu benshi, ndetse dusigarana imfubyi n’abapfakazi benshi.

Abarokotse Jenoside bo muri aka Karere kari mu Rwanda mu dukunze kugira ingengabitekerezo nyinshi, nyuma y’imyaka 26 barashima ko hari ibyo Leta yabafashije, ariko nanone ngo intambwe iracyari ndende. Bakagaragaza ibibazo by’amacumbi, ibibazo by’imibereho ya buri munsi no kwivuza.

Dominique Kabera ni umuturage wo mu mudugudu wa Njambwe,akagari ka Gahungeri mu murenge wa Gitambi mu Karere ka Rusizi warokotse jenoside ariko akaba afite ubumuga yasigiwe na Jenoside yakorewe abatutsi.

Yavuze ko mu gihe cya Jenoside yatemwe bikomeye ariko akaza kurokoka ubu ibikomere byamugarutse aba ashaka kwitabwaho .

Yagize ati:“Naratemwe mu gihe cya Jenoside ariko ndashimira Imana ko narokotse ubwo bwicanyi ndengakamere n’ubwo ibikomere byo bimvumbuka bigasaba ko njya kwivuriza mu bitaro bikomeye gusa Leta y’u Rwanda iramfasha ikantangira ikiguzi cyose kugirango ni tabweho .”

Yakomeje avuga ko muri rusange ubuzima bwaba bugenda neza n’ubwo usanga haba hari ibyo babura ugasanga nabyo birabakomerera.

Yagize ati:“Hari abandi barokotse usanga barashyizwe mu byiciro by’ubudehe badakwiriye nk’abashyizwe mu cyiciro cya gatatu ,ugasanga ari bantahonikora maze ugasanga bibagiraho ingaruka mu buryo ubu n’ ubu nko kuvurwa n’ibindi.”

Hari abandi nabo banenga ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bavuga ko kugeza iki gihe badafite aho kwikinga,dore ko ntaho bagira baba n’abandi ugasanga inzu bubakiwe zarubatswe nabi wagirango ni ukubikuraho , zikaba zarasenyutse mu buryo bukomeye.

Nyirazaninka Leocadie utuye muri uyu murenge wa Gitambi avuga ko yubakiwe inzu y’ibiti mu w’1996 Jenoside ikirangira ariko ubu iyo nzu ikaba igiye kubagwaho.

Yagize ati:“Iyo nzu nubakiwe irashaje gusa imvura nigwa muzumva yangwiriye ,ibiti byaraboze isigariye ku manegeka gusa igisigaye ni ubutabazi.”

Umubyeyi warokokeye i Rusizi yabwiye MUHABURA.RW ko ibibazo by’imibereho no kudatera imbere biri mu bituma n’ubumwe n’ubwiyunge budatera imbere.

Yagize ati “Turashimira Leta yashyizeho ikigega FARG, kiragerageza pe. Ariko ubuzima bw’abacitse ku icumu n’ubundi bukomeza buri hasi,… na bwa bukene buracyahari, butuma abantu badashobora no kwiyunga…iyo ugize ikibazo utekereza nabi, utekereza ko wawundi wawe wagiye yakagombye kuba afite ikintu akumariye.”

Uy’Umubyeyi akavuga ko abarokotse Jenoside usanga bahora ari babandi badatera imbere, kuko nta mishinga ibateza imbere ihari, uzamuka ngo ni uwirwariza ku giti cye akagira uko yifasha.

Ati “Abacitse ku icumu ahangaha nta mishinga bafite, nta mashyirahamwe bafite, sindabona ishyirahamwe ry’abacitse ku icumu ahangaha bafashijwe nibura ngo baterwe inkunga bagire ikintu bakora kibazamura kibateza imbere, usanga rero kwitaza imbere (kubarokotse) hano ntabyo, ntabihari. Abacitse ku icumu ba Rusizi baracyafite ibibazo”

Gusa, agashimira Leta kuko yarihiye abana bakiga, abarwayi bakaba bavuzwa n’ubwo ngo mu Karere ka Rusizi banafite ikibazo cyo kutavuzwa neza, n’abavuwe ntibahabwe imiti.

JPEG - 120.9 kb
Nyirazaninka Leocadie utuye muri uyu murenge wa Gitambi avuga ko yubakiwe inzu y’ibiti mu w’1996 Jenoside ikirangira ariko ubu iyo nzu ikaba igiye kubagwaho.

Ubuyobozi bwa Ibuka nabwo burahamya ko ibibazo bigihari mubarokotse

Perezida wa Ibuka mu murenge wa Nyakabuye Bwana Sindayigaya Fidele yabwiye MUHABURA.RW ko kwiyubaka kw’abarokotse ubundi kwakagombye gushingira ku bushobozi ubwabo nabo bifitemo, by’umwihariko ubushobozi bushingiye ku bumenyi ariko ngo haracyari ikibazo cy’abana basoza amashuri bakabura imirimo.

Yagize ati “Turashima Leta y’u Rwanda ko ntacyo itakoreye abana bacu bashakaga kwiga,abenshi baraminuje bagera ku rwego bashaka ubu barakomeye aho bari babicyesha ikigega cya FARG cyabateye inkunga kikabagira abo bari bo. “

Gusa haracyari urugendo rurerure mu murenge wacu wa Nyakabuye nta nzu igezweho yubakiwe abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda nk’ahandi ,inzu zituwemo ni iziri ku manegeka bubakiwe mu gihe cya 1997,zarashaje zirenda kubagwira .

Umunyamabanga Nshingwabikorwa W’Agateganyo w’Umurenge wa Nyakabuye Bwana Ndabananiye Jean Bosco yabwiye MUHABURA.RW ko ku ikubitiro hagiye kubakirwa abacitse ku icumu rya Jenoside 8 inzu igezweho ko n’ikibanza cyamaze kugurwa bakaba bagiye gutanga ingurane yacyo.

Yagize ati:“Nta nzu irabubakirwa muri uyu murenge wa Nyakabuye,ariko ubu ikibanza cyamaze kugurwa hazabanza gutuzwa abacitse ku icumu umunani abandi bazagenda bakurikizwaho.”

Ku ruhande rw’Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi,Bwana Kayumba Ephrem yabwiye MUHABURA.RW ko muri ino ngengo y’imari yarangiye mu kwezi kwa Karindwi k’uyu mwaka amacumbi agezweho y’abacitse ku icumu yatekerejweho ko hari aho azubakwa.

Ephrem yagize ati:”Muri iyi ngengo y’imari tuzubaka amazu y’abacitse ku icumu nyuma yo kubona ko amwe muyo babamo yamaze kwangirika tukabona rero hagomba kubakwa andi mu rwego rwo gukumira impanuka ayo ashobora guteza.”

JPEG - 72.5 kb
Inzu y’umwe mu bacitse kw’icumu rya Jenoside ya korewe abatutsi ye ku gwaho

Ni kenshi mu nama zihuza ubuyobozi bukuru bw’inzego nkuru za Leta hagiye humvikana ibibazo by’amacumbi ya bacitse ku icumu havugwa ko bubakirwa inzu zidafashije bityo amafaranga menshi akanyerezwa bigatuma izo nzu zitaramba dore ko aba yubatswe ku nyungu za bamwe .Icyo gihe kandi mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu , Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yihanangirije abayobozi barebwa n’imicungire y’ibigenewe abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994.

Icyo gihe hikomwe abacunga ikigega FARG kireberera abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bamwe mu bakiyoboraga bashyikirizwa inzego z’ubutabera kugirango babazwe ku mikorere n’imicungire mibi by’imari yashyizwe muri icyo ikigega dore ko leta igishyiramo amafaranga menshi yo kugoboka abasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu w’1994.

Mu butumwa Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ku munsi bizihizaga ho kwibohora ku nshuro ya 26 ubwo yatahaga umudugudu w’icyitegererezo Nyagatare , yavuze ko ibi bikorwa byubatswe byerekana ko nyuma y’ubutegetsi bubi igihugu cyagize, ubu Abanyarwanda banganya uburenganzira ku gihugu cyabo . Nti byari bikwiye rero ko abatsitse kw’icumu rya Jenoside ya korewe abatutsi bakabaye bakigaragaza ibibazo by’amacumbi, ibibazo by’imibereho ya buri munsi no mu kwivuza.Nyuma y’imyaka 26 Jenoside yakorewe Abatutsi .

Denis Fabrice Nsengumuremyi /MUHABURA.rw Amakuru nyayo.

  • admin
  • 28/07/2020
  • Hashize 4 years