Rusizi biratangaje : Bamwe mu banduye icyorezo cya coronavirus bavurirwa mu ngo zabo bagakira

  • admin
  • 22/08/2020
  • Hashize 4 years
Image

Abanduye coronavirus bakavurirwa mu ngo zabo mu karere ka Rusizi, baravuga ko ubu buryo butuma abagize umuryango barushaho guhumurizanya no kubona umwanya uhagije wo gukora n’indi mirimo yo mu rugo.

Abakurikiranira hafi abarwayi b’iki cyorezo bavuga ko uwacyanduye wifuza kwitabwaho ari mu mu rugo rwe hari ibyangombwa agomba kuba yujuje birimo ibimutunga bihagije, no kubahiriza amabwiriza y’isuku.

Sinzabakwira Aphrodis utuye mu Murenge wa Kmembe, ni umukuru w’umuryango w’abantu 7. Avuga ko bamenye ko banduye COVID19 nyuma y’aho umugore we Murebwayire Chantal apimwe akayisangwamo, ahita ajyanwa mu kigo gikurikirana abarwayi ba COVID19.

Nyuma abasigaye mu muryango barapimwe uretse umwana umwe gusa abandi basanze na bo baranduye basaba gukurikiranwa n’abaganga bari mu rugo, ibintu byabafashije kwita ku muryango badatatanye. Sinzabakwira ntashidikanya ko biri mu byabafashije gukira.

Nyuma y’iminsi 21 bakurikiranwa bari mu rugo rwabo ntawusohoka, umukuru w’umuryango yitaga ku bana, ndetse agakurikirana n’iyubahirizwa ry’amabwirizwa y’isuku.

Murebwayire Chantal avuga ko akimara kumva ko umuryango we utazamusanga kwa muganga, ahubwo uzitabwaho mu rugo ngo yagize icyizere ndetse yumva ko kuba inzu itazakingwa ngo bose bajye kwa muganga byarabahaye ihumure.

Nyiraneza Shakira na we wo mu Murenge wa Kamembe yamaze ibyumweru 2 akurikiranwa n’abaganga mu rugo rwe. Ngo kuba yari yujuje ibisabwa byose byamufashije gukira.

Muri icyo gihe cyose baba barwariye mu nzu badasohoka, abaganga bagira inshuro baza kubasura, kubavura ndetse no gufata ibipimo.

Ushinzwe gukurikirana imicungire y’ubwandu bwa COVID19 mu Ntara y’Iburengerazuba, avuga ko iyi gahunda ari nshya mu kwita ku banduye iki cyorezo, ndetse ikaba yaratangiriye mu Karere ka Rusizi.

Avuga kandi ko kugira ngo wemerwe kuvurirwa mu rugo bizwi nka Home based care mu rurimi rw’icyongereza, harebwa n’imiterere y’urugo rwawe.

Muri iyi gahunda yo kuvurira abarwayi ba COVID19 mu ngo mu Karere ka Rusizi, yatangiranye n’abarwayi 50, ariko kugeza ubu 22 bamaze gukira.

Imibare itangazwa na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko muri rusange abanduye muri aka karere ari hafi 1/3 cy’abanduye bose mu gihugu.

Kugeza ubu umubare w’abakira uragenda wiyongera, aho muri aka Rusizi hamaze gukira 643, mu gihe mu gihugu cyose abakize ari 1705 ukurikije imibare iheruka.

MUHABURA.RW Amakuru nyayo

  • admin
  • 22/08/2020
  • Hashize 4 years