Rusizi birababaje : Umukozi w’umurenge yasabye ubuhungiro muri Sacco !

  • admin
  • 03/03/2020
  • Hashize 4 years
Image

Mu karere ka Rusizi mu Murenge wa Nkanka mu kagari ka Gitwa mu mudugudu wa Muhonga, umwe mubakozi b’umurenge wa Nyakabuye ushinzwe ubuvuzi bw’amatungo Bwana Bizimana Dieudonne yinjiye mu murenge Sacco wa Nkanga asaba ibidashoboka . aho yasabaga ibintu bitatu harimo n’inguzanyo ya miriyoni 5 yihuse nk’uko byemejwe n’umuyobozi w’umurenge .ibi bikaba byarabaye ku ’ itariki 2 Werurwe 2020 ahagana sakumi n’imwe .

Amakuru agera kuri MUHABURA.RW avuga ko Bizimana Dieudonne yinjiye mu murenge Sacco asunitse urugi amasaha y’akazi yarangiye ashaka ibintu bitatu harimo n’inguzanyo ya miriyoni eshanu yihuse nta yandi maniza.

Bamwe mubo yasanze muri SACCO bavuga ko yinjiye asa n’uwasaze , babwiye umunyamakuru wa MUHABURA.RW ko byar’ibintu biteye Ubwoba .

Umwe muri bo avuga ko yinjiye asaba ibintu 3 yagize ati :”Ndashaka ibintu bitatu hano, icyambere ndashaka Inguzanyo ya miriyoni eshanu, Icyakabiri ndashaka dosiye nahaye umurenge Sacco nsaba inguzanyo . Icyagatatu ndasaba ko mwacumbirara hano muri SACCO .

Ubuyozi bwa SACCO bwamusonuriye ko ibyo asabye bidashoboka, yahise yiyubikaho intebe babimubujije nti yongeye kugira ijambo na rimwe avuga ahubwo yahise aremba byo gupfa maze batumiza ababyeyi be . Ubwo ababyeyi be bahageraga yaratuje nti yongera kugira icyo avuga.

Aya makuru kandi yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkanga Madame Nyirazaninka Antoinette avuga ko ayo makuru ariyo . ko ibyo byabaye inzego z’ibanze n’izumutekano zahagobotse.

Yagize ati:“Nibyo koko Bizimana Dieudone usanzwe ari umukozi ushinzwe ubuzima bw’amatungo mu murenge wa Nyakabuye yaje muri koperative umurenge Sacco Rebimbere Nkanka asaba ibidashoboka , ibyo koko niko byagenze.”

Nyirazaninka yakomeje agira ati” Inzego z’ibanze n’izumutekano zimaze kuhagera zafashe uyu muyobozi zimujyana mu bitaro , ubu yaratashye nyuma yo gusanga nta burwayi bumugaragayeho afite.

JPEG - 60 kb
Bizimana Dieudone umukozi ushinzwe ubuzima bw’amatungo mu murenge wa Nyakabuye

Uyu Bizimana Dieudonne umwaka ushize yumvikanye mu bitangazamakuru binyuranye byo mu Rwanda ubwo yakoraga mu murenge wa Nyakarenzo arega ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyakarenzo n’akarere ka Rusizi atakira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda avuga ko yarenganyijwe n’inzego zinyuranye aho yavugaga ko bamutoteza mu kazi ke ka buri munsi .

Ubwo twakoraga iyi nkuru, twagerageje guhamagara uyu muyobozi ushinzwe ubuzima bw’amatungo mu murenge wa Nyakabuye Bwana Bizimana Dieudonne ngo tumubaze ibimuvugwaho ntitwamubona kuko terefone ye yarifunze ariko iyinkuru turacyayikurikirana,……

Denis Fabrice Nsengumuremyi /MUHABURA.RW

  • admin
  • 03/03/2020
  • Hashize 4 years