Rusizi: Barishimira serivise bahabwa n’ibitaro bya Mibilizi.

  • Nsengumuremyi Fabrice
  • 22/09/2021
  • Hashize 3 years
Image

Abagana ibiraro by’Akarere bya Mibilizi baravuga ko bishimiye serivise nziza isigaye iharangwa aho usanga kuri ubu bashize imbere inyungu z’ababagana kurusha uko mbere byari bimeze.
Ibi bivuzwe nyuma yaho hamaze gukorwa byinshi muri ibi bitaro bituma Serivise yihuta aho hasigaye harimakajwe ikoranabuhanga mu bikorwa byo gutanga serivice haba kwakira abarwayi no gufata ibizamini.
 
Bamwe mu baganiriye n’Umunyamakuru wa muhabura.rw bavuze ko hasigaye bumva kugana ibi bitaro ntako bisa dore ko usigaye uhagera ukakirwa na yombi.
 
Ndindiriyimana Valens Ni umuturage wavuye mu Murenge wa Muganza aje kwivuriza kuri ibyo bitaro yavuze ko iby’ubu bitameze nk’ibyakera aho wasangaga urangaranwa n’abaganga bakorera aho.
Yagize ati: “cyera warazaga ukabona abaganga, abaforomo barahari, ukabona bariruka nkabari mu kazi ugashaka ibyo bakora ukabibura, waba waturutse kure waje nka saa moya ugataha izindi saa moya ariko kuri ubu usanga abaganga bafatanya bakita kubabagana, ugataha hakiri Kare.”
Yakomeje avuga ko we nko muri serivice y’Ubuvuzi yajemo ijyanye n’abarwayi bafite Umuvuduko w’amaraso (Hypertension) bitaweho dore ko uwanyuma ahava nka saa sita.
Yagize ati:
“Twe tuza muri ino serivice ya Hypertension baratwihutishiriza, ngirango nawe urabona uburyo turikwitabwaho, Mibilizi y’ubu si iya Cyera aho wabonaga abaganga benshi bakora ariko Serivise ikagenda biguru ntege.”
 
Hari abandi kandi bakomeje gushima ibi bitaro bitewe n’ikoranabuhanga risigaye ribigaragaramo.
Manigabe Callixte avuga ko nta muntu ukibungana amakayi (Carnet) yo kwisuzumishirizamo ko byose bisigaye bikorerwa ku ikoranabuhanga .
 
Yagize ati:
“Ikoranabuhanga ryaragacyemuye, ujya kubonana na muhanga nta kindi ufite uretse kukubwira uburwayi bwawe, agusuzuma yandika muri mudasobwa ukagana ahandi nabyo bikagenda gutyo maze ugahabwa imiti ijyanye n’uburwayi bwawe.” Yunzemo uti: “cyera wasangaga amakayi ariyo tubungana ugasanga byari ibintu bitugora rimwe na rimwe tunabyinubira ariko kuri ubu ntakubungana amakayi mu ntoki ku bw’ikoranabuhanga.”
Uyu mugabo Kandi yongeyeho ko iyo icyorezo cya Koronavirus kigera mu Rwanda hatarimikwa Serivise y’Ikoranabuhanga muri ibi bitaro kuri ubu biba ari intandaro yo gukwirakwiza iyo ndwara ku buryo bwihuse.
Ati: “covid -19 iyo iza tukibungana amakayi harikwandura benshi ariko kuri ubu ikoranabuhanga ryabigizemo uruhare rukomeye.”
 
Umuyobozi muri ibi bitaro utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko ibyo byose bigerwaho kubera gukorera umuturage.
Yagize ati: “umuturage ku isonga mu bimukorerwa, Leta y’u Rwanda yashyize imbere umuturage niyo mpamvu byose biza bikubera inyungu, tuzakomeza dushyire hamwe mu gutuma serivice yabagana ibitaro yimakazwa, tugakomeza kubakundisha igihugu cyabo cyababyaye.”
Uyu muyobozi kandi yavuze ko intambwe yo guteza imbere Serivise nziza ikomeje hongerwa ibikoresho by’ikoranabuhanga mu bitaro n’ibijyanye nabyo.
Ibi bitaro Kandi birashishikariza ababigana gukomeza gukurikiza ingamba zashyizweho zo kwirinda ikwirakwira rya Koronavirus hakarabwa intoki neza hifashishwa amazi n’isabune cyangwa n’imiti yabugenewe, kwambara agapfukamunwa, guhana intera n’ibindi maze icyo cyorezo gihashye vuba gicike burundu.

  • Nsengumuremyi Fabrice
  • 22/09/2021
  • Hashize 3 years