Rusizi : Bamwe mu baturage batuye mu bice by’icyaro batangaje ko mu gihe cya Covid-19 aribwo abacuruzi b’inzoga bacuruza cyane

  • admin
  • 27/07/2020
  • Hashize 4 years

Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Rusizi mu bice by’ icyaro barahamya ko abacuruzi b’inzoga z’inkorano ndetse n’izengwa n’inganda za kizungu nka Bralirwa ndetse na Skol bacuruje inzoga ku rwego rwo hejuru dore ko kuva icyo cyorezo cya coronavirus cyagera mu Rwanda batigeze bahagarika gucuruza inzoga mu cyaro bika aribyo bya tumye icyorezo gi kwirakwira vuba mu karere nkuko byezwa n’abaturage.

Nshimiyimana Didace ni umuturage utuye mu Murenge wa Bugarama avuga ko kuva Coronavirus yagera mu Rwanda utubari tutigeze dufunga ahubwo no kubona inzoga yo kunywa byageze aho bimera nko gushaka umuti.

Yagize ati:”Gushaka inzoga byagezeho bimera nko kuza kwa muganga kugura imiti,byagezeho inzoga zirabura ukibaza uburyo birirwa bavuga ko utubari tutemewe gukora ariko ugasanga nti byumvikana ahubwo ugasanga na bashinzwe gukumira imikorere y’utubari muri covid-19 niho bibera ahubwo barahaciye ingando.”

Akomeza avuga ko bacuruje ku buryo binjije amafaranga menshi ugereranyije no mu bihe icyorezo kitari cya gera k’ubutaka bw”u Rwanda.

Nta tandukanya na Maniraguha David utuye mu murenge wa Gikundamvura aho avuga ko na n’ubu usanga kunywa inzoga mu kabari bigikomeje.

Yagize ati:”Twe utubari turakora nta kibazo, ndetse banarwaniramo kugeza banakomeretsanyije kandi akacu kari iruhande rw’akagari ndetse n’umurenge,urumva rero ko nabo bayobozi batuyobora babizi ko duhari dore ko rimwe na rimwe batunyweramo ndetse bakanasinda.”

Nta bwo rero waba ushinzwe guca ikintu maze ube nyirabayaza wacyo maze abo ucyebura babyumve.Yakomeje avuga ko hari bamwe muri abo bayobozi usanga bamaze gusinda bakishotoza kuri ba nyir’utubari bikanabaviramo kubacisha ibihano kandi bakanyweragamo.

Yagize ati:“Hari abamara gusinda ugasanga bariyenza kuri ba nyir’utubari kugirango babagurire inzoga nabo bakabikora batabikunze ariko bakabikora kugirango barebe ko uwo munsi ryacya (ijoro).

Ku ruhande rw’akarere ka Rusizi MUHABURA.RW yashatse kumva imibare y’ ababa barahanwe kubera kurenga Ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya covid-19 maze ihamagara Umuyobozi wa Karere ka Rusizi Bwana Kayumba Ephrem nti yitaba umurongo wa telephone ye turakomeza tumushakishe .

Akarere ka Rusizi ni kamwe mu Rwanda mu twabaye izingiro ry’icyorezo cya Coronavirus , nyuma y’uko abantu ba mbere bagaragaweho iki cyorezo barimo abacuruzi, abashoferi batwara ibintu babivanye cyangwa babijyanye i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo .

Abaturage bavuga ko Guma mu Rugo ya baye ku bera uburangare bw’abayobozi bako karere batakumiriye utubari du korera mungo bika Byaratumye ku wa 4 Kamena Imirenge ya Kamembe, Nyakarenzo, Mururu n’igice cya Gihundwe igize Umujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi ishyirwa muri gahunda ya Guma mu Rugo mu gihe cy’ibyumweru bibiri mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus. Muri iyo mirenge ndetse n’uwa Nkombo, ibihe bidasanzwe yashyiriweho byongereweho ibindi byumweru bibiri mu gukomeza gukaza ubwirinzi n’ubwo abantu bagikomeje gucuruza utubari mungo ibintu bikomeje guhangayikisha abaturage .

JPEG - 15 kb
umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera

Ni kenshi mu bitangazamakuru bitandukanye yaba amaradiyo televiziyo ndetse n’ibinyamakuru bitandukanye umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yihanangiriza abarenga ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya covid-19 ,abenshi bagahanwa ndetse bakanihanangirizwa ariko ugasanga bamwe mu nzego zagashyize mu bikorwa izo ngamba ugasanga nibo barikwangiza ishyirwa mu bikorwa by’izo ngamba.

Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu nayo ikomeje kwihanangiriza abakomeje kurenga ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya covid-19 ari nako abaguye mu makosa babihanirwa bakanihanangirizwa mu buryo ubwo ari bwo bwose ikaba yarinakwiye no kwita ku tubari dukorera mungo mu bice byi cyaro mu karere ka Rusizi nk’uko abaturage bayibisaba.

Mu gihe abaturage ba vuga ko abacuruzi butubari mu karere ka Rusizi bungutse Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda ivuga ko Leta yahombye asaga miriyari 200 mu bice bitandukanye cyane cyane Igice cy’ubukerarugendo n’icy’imyidagaduro ndetse n’icy’ubwikorezi bw’indege n’ibindi bya hagaze muri ikigihe cya covid-19 .


Denis Fabrice Nsengumuremyi /MUHABURA.RW Amakuru nyayo

  • admin
  • 27/07/2020
  • Hashize 4 years