Rusizi : Bambaye udupfukamunwa n’ubwo bamwe batarameya ku twambara neza

  • admin
  • 05/05/2020
  • Hashize 4 years
Image

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 5 Gicurasi 2020 urasanga isura nshya y’abantu bacaracara mu mihanda y’umurenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi bambaye udupfukamunwa ukabona wagirango bose n’impuzankano bahuriyeho.

Bamwe mu baturage batuye uwo murenge baravuga uko bakiriye gahunda yo kwirinda bakoresheje agapfukamunwa bakavuga ko babyishimiye mu rwego rwo kwirinda no kurinda abandi ,ku rundi ruhande hari ababangamiwe no kukambara kuko usanga ari ubwambere bagakoresheje ariko bazarushaho kubimenyera kuko ubundi umuti urura niwo ukiza indwara.

Umwe mu bacuruzi bakorera kuri centre ya Nyakabuye witwa Semana Jervais wavuganye na MUHABURA .RW yabwiye umunyamakuru ko yaba umugurira nawe kandi ugurisha bagomba bose kuba bambaye udupfukamunwa mu rwego rwo kwirinda.

Yagize ati:”Kwirinda biruta kwivuza ntabwo umuntu yabura kwirinda yambara agapfukamunwa kagura 500 y’u Rwanda maze ukabura amagara hejuru yo kwanga kubahoriza amabwiriza yo kwirinda no kurinda abandi ,dutahirize umugozi umwe twirinda tunarinda abandi kandi icyorezo tuzagitsinda.”

Umusaza Nsabimana w’imyaka mirongo irindwi waganiriye n’umunyamakuru aje kugura ibyo kurya mu isoko rya Nyakabuye rirema buri wa Kabiri na buri wa gatandatu yavuze ko kuri we yabyakiriye neza ariko ko akomeje kugorwa no kukambara.


Yagize ati:“Nibyo rwose kwirinda ni byiza gusa njye kukambara byangoye mu buryo bugaragara kuko nikintu ntarimenyereye,kuvuga birikunanira nkanavuga cyane nibwira ko uwo turikuvugana atarikunyumva.”

Mukeshimana Claudine ni umucuruzi hafi muri Centre ya Nyakabuye avuga ko agapfukamunwa gafasha kwirinda icyirezo cya coronavirus nkuko yagiye abibona ahandi agasanga iyi ari intambwe itewe n’akarere ka Rusizi n’igihugu muri rusange.

Yagize ati:“No mu bushinwa usanga abantu benshi batwambaye mu rwego rwo kwirinda no kurinda abandi kandi ariho iko cyorezo cya Covid-19 cyatangiriye ,rero ubu ni uburyo bwiza bwo kwirinda no kurinda abandi,bravo leta y’ubumwe.”

Ku ruhande rwabacuruza udupfukamunwa bavuga ko ntacyo batakoze hamwe n’abafatanyabikorwa kugirango buri muturage wese abe yagura agapfukamunwa kamurinda kakanarinda n’abandi.


Uhagarariye urugaga rw’abikorera mu murenge wa Nyakabuye Bwana Ndayisabye Emmanuel avugana na muhabura yavuze ko urebye agapfukamunwa kari kugura amafaranga aringaniye ku buryo nta rwitazo rwo uvuga ko hari uwakabuze.

Yagize ati:“Amafaranga magana atanu si menshinku buryo hari uwazana urwitwazo rwo kutakambara agapfukamunwa avuga ko gahenze,rwose dufatanye dukumire icyo cyorezo kuko iyo ni ingamba ikomeye kdi ihamye yo kucyirinda.”

Icyi cyemezo cyo kwambura udupfukamunwa giherutse gufatirwa mu nama y’abaministiri yafataga imyanzuro ku gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19 ndetse no kukirinda abandi,aho bavuze ko kandi buri munyarwanda wese agomva kwambara agapfukamunwa mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

But it takes just a reputed site

The most expensive firms charge more for assistance given by a professor whereas the cheaper ones will

Actually, this is frequently the simplest way to get best research paper writing service a student to obtain an essay done in a timely manner.

cost you for the services that are provided by an editor.

to supply quality, plagiarism-free term paper without any complications.

Ibi kandi birashimangirwa n’itangazo ryashyizweho umukono na Ministiri w’ubucuruzi Madame Nyirahakuziyaremye Suraya ruburira abanyarwanda umubare wabagomba gukorera mu isoko bangaba na 50% kandi ahamya ko ugura ndetse n’umucuruzi bagomba gutanga service no kuyihabwa bambaye agapfukamunwa hirindwa ikwirakwiza ry’icyo cyirezo gihangayikishije u Rwanda n’isi muri rusange.



Denis Fabrice Nsengumuremyi/MUHABURA.RW

  • admin
  • 05/05/2020
  • Hashize 4 years