Rusizi : Ba gitifu b’imirenge ine beguriye rimwe

  • admin
  • 12/11/2015
  • Hashize 8 years

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ine mu karere ka Rusizi bamaze kwegura bavuga ko babitewe n’impamvu zabo bwite.

Abeguye ni Uwirereye Lea, wari uyoboye umurenge wa Gasonga, Nsengimana Claver wari uyoboye Butare, Sibomana Placide wari gitifu wa Nkungu, n’uw’umurenge wa Nkombo, Sebagabo Victor. Hiyongeraho Murenzo J.Marie Leonard, wahoze ayoboye umurenge wa Nyakarenzo naho ubu akaba yari asigaye ashinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere, n’uwari ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Bweyeye.

U

muyobozi w’akarere ka Rusizi, Harelimana Frederic, yabwiye Imvaho Nshya ko bari bamaze iminsi bahatwa ibibazo kuko bakekwagaho gucunga nabi inkunga zinyuranye z’iterambere ry’abaturage, nka VUP, Ubudehe n’izindi. Yunzemo ati” Nubwo bavuga basezeye ku mpamvu yabo bwite twe twemera ko igihe umuntu yumva atagishoboye gukorera abaturage yabasezera, abaturage bakabona ubageza ku iterambere bifuza. Turasaba abaturage kutumva ko hari igikuba cyacitse bagakomeza ibikorwa byabo.”

Iri yegura ribaye mu gihe mu minsi ishize hari habaye ihinduranya ry’abayobozi b’utugari n’imirenge. Amakosa ba gitifu bose bakekwaho bayakoreye mu mirenge bayoboraga mbere.

Abayobozi barimo uwahoze ari meya wa Rusizi, Nzeyimana Oscar, uwari ashinzwe imibereho myiza y’abaturage n’uwari gitifu wa Nyakarenzo, Nduwayo Viateur, bagiye bakurikiranwa n’inkiko ku micungire mibi y’umutungo wa leta ari baza kugirwa abere.Src:Imvaho


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 12/11/2015
  • Hashize 8 years