Rusizi: Aratabaza inzego bireba nyuma yo kubyarana n’umukozi w’umurenge akamutererana mu bibazo

  • Nsengumuremyi Fabrice
  • 21/09/2021
  • Hashize 3 years
Image

Umukobwa ubana n’ubumuga bw’ingingo (wamugaye akaboko) wo mu kagali ka Gaseke mu Murenge wa Nyakabuye ho mu Karere ka Rusizi mu ntara y’Uburengerazuba arashinja Umukozi Ushinzwe ubuvuzi bw’amatungo wakoreraga muri uwo Murenge kumutera inda akamubyarira umwana adashaka kwitaho.

Amakuru yizewe agera kuri Rwandaforbes.com aravuga ko uyu mukozi Ushinzwe ubuvuzi bw’amatungo kuri ubu ukorera mu Murenge wa Gashonga yabonanye mu bihe bitandukanye n’uyu mukobwa witwa Diane inshuro nyinshi nkuko nyirubwite abyitangariza.

Avugana na Rwandaforbes.com yavuze ko uyu mugabo Karenzi yamusambanyije inshuro zitandukanye bikamuviramo gusama akaza no kubyara umwana.

Yagize ati: “yansambanyirizaga aho yari acumbitse ikindi gihe tukajya ahandi, birangira anteye inda iza no kuvukamo umwana ariwe kuri ubu mpetse.”
Akomeza avuga ko akibyara yabanje kwita ku mwana amusaba Kandi kutazabibwira abantu ko nabivuga bizaba birangiye.
Yagize ati: “urabona mfite ubumuga bw’ingingo yanyizeje kumfasha angurira isume n’utwambaro tw’umwana, akajya anampa udufaranga two kumfasha ariko yaje kugeraho araceceka arandeka, kuri ubu umwana ararwaye, sinshoboye gukora ndi impfubyi na nyogokuru tubana nta bushobozi afite.”
Diane avuga ko inzego zimwe zibizi.
Karenzi agikora mu Murenge wa Nyakabuye nka Veterineri yahamagajwe n’uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo Murenge amugira inama.
Amakuru avugwa na Diane ubwe avuga ko yagiye kumurega ku Murenge agatumizwa akaganirizwa agakomeza kumufasha.
Yagize ati: “Baramutumiye araganirizwa akomeza kumfasha nyuma aza kumpinduka yanga kugira icyo amfasha .

Hari amakuru avuga ko uyu mugabo yakingiwe ikibaba n’ubuyobozi bwo mu nzego z’ibanze kugira ngo ataryozwa ibyo gusagarira ufite ubumuga akamusambanya akamutera inda akamuvutsa uburenganzira bwe.
Diane avuga ko hari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali tutashatse gutangaza amazina ye wazaniraga uwo mwana ufite ubumuga amafaranga yo kumufasha, uwo muyobozi akaba intumwa ya Karenzi.
Aganira n’umunyamakuru wa Rwandaforbes yabajijwe impamvu yakiraga ayo mafaranga asubiza ko yafashaga Karenzi gushyitsa ubutumwa.
Diane avuga Kandi ko ayo mafaranga yaje mu buryo butandukanye.
Yagize ati: “amwe gitifu yarayampaga andi akayaha Nyogokuru akatubwira ko Ari Veterineri Karenzi wayamuhaye.”
Kuri ubu rero uyu mwana w’Umukobwa ufite ubumuga bw’akaboko arasaba inzego zitandukanye za Leta kumufasha dore ko umwana we arembye hafi yo gupfa kubera kubura ubwisungane mu kwivuza (mutuel de sante).

  • Nsengumuremyi Fabrice
  • 21/09/2021
  • Hashize 3 years