Rusizi: Abaturage bigabije Akabari barakangiza bikomeye

  • admin
  • 20/11/2015
  • Hashize 9 years
Image

Abaturage bo mu kagari ka Nyange mu Murenge wa Bugarama, kuri uyu wa Kane bigabije akabari kitwa VIP Bar, bangiza inyubako n’ibikoresho byayo nyuma yo gusanga umurambo w’ umwana w’ umukobwa w’ imyaka itatu y’amavuko yapfiriye mu cyobo gifata amazi y’ako kabari.Uburakari bw’ abaturage ngo bwazamuwe cyane n’ amagambo ushinzwe umutekano w’ ako kabari yari aherutse kubwira abaturage, ko umwana azahafatira azamwica kandi yabiherewe uburenganzira na Nyir’ akabari.

Uyu mwana witwaga Irakoze Gisèle yabuze ku mugoroba wo kuwa Gatatu tariki ya 18 Ugushyingo 2015, ababyeyi be, abaturage n’ ubuyobozi bw’ akagari ka Nyange bagerageza kumushakisha ariko baramubura. Kuri uyu wa Kane mu gitondo, nibwo umurambo we watoraguwe mu gikari cy’ akabari kari hafi aho kazwi ku izina rya VIP Bar, mu cyobo gifata amazi y’ako kabari. Umusaza watahuye umurambo wa Gisele, yabwiye RBA ati “…Ndebye hirya gato, bitewe n’ uko nari nabonye imyenda yambaye, mbona yunamirije. Mfata ku gapira k’iwe mu mugongo, n’abandi bantu bose batonze hariya, ndababwira nti ‘yewe dore wa mwana’, nibwo abantu bahise baza.”

Abo baturage bahise bashinja nyir’akabari kuba yagize uruhare muri urwo rupfu, kuko ngo abashinzwe umutekano w’ako bari bamaze iminsi babujije ababyeyi kwemerera abana babo n’amatungo yabo kuhagera. Undi mugore we yagize ati ati “Njyewe mpereye ku magambo twabwiwe muri iki cyumweru n’ ushinzwe umutekano w’ aka kabari, yaje aho dutuye yinjira mu ngo zose, aratubwira ngo mabuja yambwiye ngo umwana nzafata nzamuvune mwereke umwana wavunitse, azampemba, cyangwa mwice mwereke intumbi y’ uwo mwana. Ihene nzafatira ku butaka bwitwa ubw’ iwe, nzayibage iribwe, nta rubanza.” Ibi ngo nibyo byateye abaturage uburakari bukabije, birara mu kabari bamena ibikoresho byose bahasanze bakoresheje amabuye. Ibi bikorwa byahagaritswe n’abasirikare n’abapolisi banze ko iyo myigaragambyo yafata indi ntera.

Aganira na Muhabura.rw ku murongo wa telephone, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Bugarama, Rukazambuga Gilbert, yavuze ko nawe atahita ahamya ko uwo nyakwigendera yishwe n’ amazi, cyane ko umurambo wajyanywe gupimwa kwa muganga. Yagize ati “Biragoye guhita duhamya ko uriya mwana yaguye muri kiriya cyobo, ari nayo mpamvu ubuyobozi twahisemo gufata uriya murambo bakajya kuwupima. Nyuma ikibazo nigishyikirizwa urukiko polisi irangije gukora iperereza, nibwo tuzabasha kumenya ko uriya mwana yazize kiriya cyobo.”

Umwe mu baturage batuye hafi y’aka kabari yatangarije Muhabura.rw ko abaturage bo bafashe nyir’aka kabari nka kabitera kuko niwe wagakwiye kumenya neza ibikorerwa mu kabari ke ndetse ninabwo abaturage bafashe umwanzuro wo kwigaragambya


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 20/11/2015
  • Hashize 9 years