RUSIZI: Abaturage beretswe 4 bakekwaho guhungabanya umutekano w’Igihu n’intwaro zabo[ REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 27/10/2019
  • Hashize 4 years
Image

Abantu 4 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa bimaze iminsi bihungabanya umutekano mu Karere ka Rusizi, birimo na grenade yatewe mu Mujyi wa Rusizi mu mpera z’icyumweru gushize beretswe abatuye aka karere.

Aba bose uko ari 4 bemereye imbere y’abaturage kugira uruhare muri ibyo bikorwa ndetse bakaba bavuga ko bari barinjiye mu mitwe FLN na MLCD.

Bavuga ko binjijwe ba bamwe mu bakorera iyi mitwe babarizwa i Bukavu ho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo aho ngo bizezwaga kuvanwa mu bukene.

Bavuga ko bari barijejwe kujya bahabwa amafaranga ku gikorwa gihungabanya umutekano bakoze.

Aba bagabo bakaba banafatwanwe imbunda n’amasasu.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse yashimiye abaturage ku ruhare bagira mu kwicungira umutekano banagaragaza abo bose bashaka kubavutsa umutekano

Mu minsi ishize ubwo Perezida Kagame yaganiraga n’abagize Unity Club intwararumuri igizwe n’abayobozi bakuru bo muri Guverinoma n’abayihozemo ndetse n’abo bashakanye ,yavuze ko abifuza guhungabanya umutekano w’u Rwanda bibwira ko bari kwigana uko ingabo za RPA zabigenje mu 1990 bibeshya, ndetse ngo ntabwo ari nk’imibare aho 1 guteranyaho 1 biba 2 buri gihe.

Yagize ati “Iyo urebye abantu bashaka guhungabanya igihugu cyacu, rimwe na rimwe bibwira ko ari uko RPA yatangiye intambara yo kubohoza igihugu mu 1990. Ibyo si byo. Ntibyoroshye nka rimwe guteranyaho rimwe bihwanye na kabiri, si uko bimeze.

Uwavuga ngo arashaka kurwanya u Rwanda kugira ngo we ahe abanyarwanda kubaho ubuzima ashaka, kurusha ubwo bashaka cyangwa ubwo bafite babonye mu buryo busobanutse nk’ubwo bafite, iyo ntambara ntabwo ishobora gutsindwa. Ntibishoboka. Ntabwo byabaho.”






Salongo Richard/ Muhabura.rw

  • admin
  • 27/10/2019
  • Hashize 4 years