Rusizi : Abaturage barashinja ubugome umukozi ushinzwe Ubuvuzi bw’amatungo

  • admin
  • 10/05/2020
  • Hashize 4 years

Bamwe mu baturage batuye umurenge wa Nyakabuye mu ka Rusizi babwiye ikinyamakuru MUHABURA.RW ko babangamiwe cyane n’imikorere y’Umuyobozi ushinzwe ubuvuzi bw’ amatungo Bwana Bizimana Dieudonne bamushinja ku bashyira mu gihombo kubera amatungo yabo amaze gutabisha avuga ko arwaye kandi atayapimye bakavuga ko abikorera ubugome nk’uko byemezwa n’abaturage

Ibi bibaye nyuma yaho ku wa kabiri tariki ya 5 Gicurasi yahuye n’abantu batwaye ingurube ku’ igare ababwira ko ntawemerewe gutwara ingurube ku magare ababwira ko nibayibaga nta wemerewe kuyirya ,

Ikimara kubagwa yategetse ko itabwa kandi ko nta wemerewe kuyirya gusa ngo inzego z’umutekano zarahagobotse maze zirabicyemura.

Ku wa gatanu i saa mbiri nibwo nabwo umuturage bita Ngendahayo yabaze ingurube bahamagaye umuvuzi w’amatungo mu murenge Bizimana Dieudone ababwira ko iyo ngurube igomba gutabwa akurikije ijisho rye nk’umuvuzi w’amatungo wabyigiye.

Umwe mu baturage baganiriye n’umunyamakuru wa MUHABURA.RW avuga ko batazi ikibazo uriya mugabo afite ngo dore ko gushinja umuntu ubusazi inzego z’ubuvuzi zitarabyemeza ari icyaha ariko nabwo ko atakomeza akora amakosa abantu bamurebera kandi bamusingiza.

Ngendahayo wari wabaze iyo ngurube avuga ko atazi icyo bapfa na Dieudonne Umukozi w’umurenge ushinzwe ubuvuzi bw’amatungo kuko yamubwiye ko hari umunsi azaza maze akamuhombya ibintu afata nk’inkomoko yo gushaka kumutabira ingurube .

Yagize ati: “Niba avuga ko ingurube ifite ikibazo , kuki atayipimye maze yemeze ko irwaye ahubwo akihutira ko itabwa kandi atayikozeho? ibyo byose byarebwaga n’abaturage bari aho , Ese nta wundi muvuzi w’amatungo uba mu murenge ku buryo nawe yayipima ayikozeho maze akareba iby’ubwo burwayi Bizimana Dieudonne avuga, ibi ni akarengane kandi agomba kunyishyura.”

JPEG - 60 kb
Umuyobozi ushinzwe ubuvuzi bw’ amatungo Bwana Bizimana Dieudonne

Kuwa Gatandatu taliki ya 9 Gicurasi/2020 ahagana i saa yine mu isoko ry’ amatungo riherereye mu murenge wa Nyakabuye mu kagari ka Kamanu mu mudugudu wa Ruguti uyu mukozi w’umurenge Bizimana Dieudonne ngo yasanze abaguzi n’abagurisha amatungo arabatuka bikomeye yihanangitlriza ushinzwe imisoro (umukozi wa Ngari) amubwira ko agomba kujya aza gusoresha abanje kumubwira kuri terefone kandi atemerewe gusoresha itungo ritarabagwa.

Ni nyuma yaho kandi humvikanye umukecuru wo mu mudugudu wa Bunyereri , mu kagari ka Kiziho witwa Patricie wakubiswe bikomeye n’uwo mukozi w’umurenge Bizimana Dieudonne kugeza ubwo amuciriyeho imyenda y’ibanga nkuko bivugwa na Nyirukubikorerwa.

Patricie yagize ati: “Yasanze ngiye kugura imboga muri centre ya Kiziho maze arangije anshota umugeri ibitenge birataraka mba akumiro mu baturage bari aho ansanga mu muferege maze ampata imigeri gusa nakijijwe n’umuyobozi bari kumwe maze arandeka gusa kuri njye naramuvumye kuva uwo munsi.”

JPEG - 137.9 kb
umukecuru wo mu mudugudu wa Bunyereri , mu kagari ka Kiziho witwa Patricie wakubiswe bikomeye n’uwo mukozi w’umurenge Bizimana Dieudonne

Ese imikoranire n’abandi bayobozi ihagaze ite?

Umwe muri bo ushinzwe iterambere mu kagari utashatse ko amazina ye atangazwa wize nawe ubuvuzi bw’amatungo yavuze ko yahuye n’uruva gusenya ubwo yapimaga itungo muri Centre ya kiziho Dieudonne yahagera akazikingirana avuga ko uwazipimye atazi gupima byabaye ngombwa ko hiyambazwa umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakabuye ategeka ko hakingurwa.

Yagize ati: “Yaje napimye itungo kuri centre ahita afata ingufuri maze arakinga avuga ko ibyo napimye atabyemera cyakora i saa munani umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge niwe watanze uburenganzira bwo kuhakingura maze umuturage acuruza inyama. ze “

Ku ruhande rwa Veternaire Dieudonne avuga ko akora inshingano ze uko yazize atarebye ku ruhande.

Yagize ati: “Njye nkora inshingano zanjye ibindi by’abantu banzanaho amagambo simbirimo kuko njyewe nize amashuri menshi kandi ndi umuhanga mu buvuzi bw’amatungo.Gitifu nayobore, mayor nayobore nanjye mvure amatungo.”

Isomere inkuru bifitanye isano Rusizi birababaje : Umukozi w’umurenge yasabye ubuhungiro muri Sacco !

Ku murongo wa terefoni MUHABURA.RW ya vuganye n’umuyobizi n’ushinzwe ubuvuzi bw’amatungo mu karere avuga ko hashakwa undi muvuzi w’amatungo agapima iryo tungo ubwo yahageraga yasanze Veterineri w’umurenge wa Nyakabuye Dieudone yahafunze babura imfunguzo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Bwana Kayumba Ephrem yabwiye Umunyamakuru wa MUHABURA.RW ko imyitwarire y’uriya mukozi w’umurenge ushinzwe ubuvuzi bw’amatungo Bizimana Dieudonne igomba kwigwaho.

Kayumba yagize ati:“Turicara dusesengure maze turebe ku myitwarire ye.”

Gusa inzego zitandukanye z’ubuyobozi zivuga ko Uyu mugabo ari umunyadushya kuko ngo ibyo akora usanga hari icy’ibyihishe inyuma ariko ngo cya kwemezwa na muganga ubifitiye ububasha.

Denis Fabrice Nsengumuremyi/MUHABURA.RW

  • admin
  • 10/05/2020
  • Hashize 4 years