Rusizi: Abaturage baburiye uwashaka guhungabanya umutekano

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/05/2021
  • Hashize 3 years
Image

Abaturage b’Akarere ka Rusizi by’umwihariko abo mu Murenge wa Bweyeye, barahamagarira uwo ari wese ugitekereza guhungabanya umutekano wabo n’uw’igihugu muri rusange kuzibukira ibyo bitekerezo bibi, kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga.

Aba baturage batangaje ibi nyuma yaho mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere, ingabo z’u Rwanda zivuganye 2 mu barwanyi basaga 10 b’umutwe w’iterabwoba wa FLN binjiye mu Rwanda baturutse mu gihugu cy’u Burundi.

Mu gashyamba gato kari muri metero zikabakaba 100 uvuye ku mugezi wa Ruhwa utandukanya ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi, niho habereye imirwano hagati y’ingabo z’u Rwanda n’inyeshyamba z’umutwe w’iterabwoba wa MRCD-FLN.

Uretse ibiti bito bito byagiye bivunagurika, ubwo umunyamakuru wa RBA yageraga muri aka gashyamba yahasanze hakiri bimwe mu bikoresho by’abo barwanyi birimo imbunda imwe ya AK 47, imiti ndetse n’imirambo y’abarwanyi 2 b’uwo mutwe baguye muri iyo mirwano.

Abatuye mu gace ibi byabereyemo mu Murenge wa Bweyeye, bavuga ko nubwo bikanze ubwo bumvaga urusaku rw’amasasu, kuri ubu umutekano ari wose bakaba bashimira ingabo z’u Rwanda zibahora hafi.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Kayumba Ephraim na we asaba abatuye aka gace kutarangara ahubwo bagakomeza imirimo yabo bagakomeza gutera imbere.

Uretse abarwanyi 2 ba MRCD-FLN baguye muri iyo mirwano, birakekwa ko hari bagenzi babo bakomeretse kuko mu nzira bakoresheje basubira hakurya i Burundi hagaragara amaraso.

Aha ni naho abaturage bahera batanga ubutumwa ku wari we wese ugitekereza guhungabanya umutekano w’u Rwanda, bakwiye kubizibukira kuko bitazabagwa amahoro.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/05/2021
  • Hashize 3 years