Rusizi : Abaturage bababajwe n’ibiraro byangiritse bitarasanwa bikabangamira imihahirane n’ibindi bice [ REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 08/05/2020
  • Hashize 4 years

Hashize iminsi mu duce twose tw’igihugu hagwa imvura nyinshibmaze igatwara ubuzima bw’abantu ndetse ikangiza ibikorwa remezo bitandukanye harimo ubutaka inzu zo guturamo no kwangiza imyaka iri mu mirima y’abaturage.

Izo ngaruka zose z’imvura nyinshi zageze mu murenge wa Nyakabuye maze imvura ishegesha ibiraro byahuzaga abaturage bagana umurenge wa Nyakabuye dore ko uhasanga ibikorwa remezo byinshi : amabanki , ikigo nderabuzima , ibiro by’umurenge wa Nyakabuye , Station y’ubugenzacyaha ya Nyakabuye , Paruwasi gatorika ya Nyakabuye ndetse n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi bihari.


Bamwe mu bacuruzi ndetse n’abashoferi bagemurirwa ibicuruzwa muri centre y’ubucuruzi ya Nyakabuye bavuga ko bahangayikishijwe n’ibyo biraro kuko bya bahagarikiye ubucuruzi ndetse hato na hato bakagwa mu bihombo bitandukanye.

Simbakwira Theophile yavuze ko bakomeje guhura n’ibihombo mu buryo bikomeye dore ko kugirango babone ibicuruzwa bivuye kamembe bibagora aho bashaka imodoka ebyiri maze bakishyura ubwikube kabiri.

Yagize ati:“Imodoka imwe iva i Kamembe ipakiye ibicuruzwa ntirenge ikiraro cyacitse maze igaparika aho hagashakwa indi ituruka hakurya maze abakarani bagapakurura ibicuruzwa bishyirwa muri irya ije kubireba ,ugasanga harishyurwa amafaranga y’imodoka ebyiri icyarimwe ndetse hakishyurwa n’abakarani ,ubwo igihombo kikaba kirabonetse.”

Yakomeje ashimangira ko leta itabatabaye bazisanga amaduka bayakinze kubera ibihombo ndetse n’ibigo by’imari bikabatereza cyamunara iby’abo dore ko baba bakoresha amafaranga y’inguzanyo bafashe muri ibyo bigo by’imari maze imiryango ikahatikirira.

Soma inkuru bifitanye isano RUSIZI: Ikibazo cy’Ibiraro byacitse bikomeje guhitana ubuzima bw’abantu

Nsabimana Cleophas ni umumotari ukorera muri Zone ya nyakabuye ahamya ko nubwo batarakomorerwa gutwara kubera ibihe bikomeye igihugu kirimo ndetse n’isi yose cya guma mu rugo kubera Covid-19 , asanga gucika kwa biriya biraro byarabaye inzitizi ikomeye mu kwiteza imbere kw’ingeri nyinshi z’abantu, aha yagarutse kandi no ku gutwarwa kw’abarwayi bava ku kigo nderabuzima cya Nyakabuye boherezwa mu bitaro bya Mibirizi.

Yagize ati:“Urabona hano haza ingobyi z’abarwayi zitwara abarwayi b’ingeri zose boherejwe mu bitaro bya mibirizi ukibaza aho izo ngobyi zirajya zica bikakuyobera ,sinzi kandi niba bazabigenza nk’abacuruzi bashaka amakamyo abiri bakakukanwa ibicuruzwa,ku barwayi rero numva bitashoboka dore ko usanga ahenshi barira ko nta mubare uhagije w’ ngombyi z’abarwayi bafite.”


Abahinzi b’imiceri bo muri kano gace nabo usanga barira bavuga ko barigutinda kubona amafaranga yabo bitewe nuko koperative itunganya umusaruro w’umuceri itinga kubapakirira umusaruro wabo.

Callixte Nzaramba ni umuhinzi w’umuceri mu gishanga cya Bugarama ariko avuga ko ukwangirika kw’ibyo biraro usanga bibangamiye iyishyurwa ryabo.

Yagize ati: “Usanga imodoka zibura aho zica kugirango zidupakirire umusaruro wacu bigatuma tubura uburyo bwihuse bwo kwishyurwa bityo tugasaba ikorwa rya biriya biraro ryakwihutishwa kugirango ubuhahirane bukomeze maze dutere imbere.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi ,mu nama yahuje inzego zitandukanye harimo ubuyobozi bw’ingabo mu karere ,ubuyobozi bwa polisi mu karere ka Rusizi ndetse na Guverineri w’intara y’uburengerazuba Bwana Munyentwari Alphonse ntawutagarutse kuri icyo kibazo cy’ibyo biraro.

Kayumba Ephrem ni Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi mu mbwirwaruhame ye y’uwo munsi yihanganishije abaturage ababwira ko leta ibatekereza kandi ko icyo kibazo barikugishakira umuti mu bihe bya vuba.

Yagize ati:“Ikibazo cy’ibiraro turakizi kandi leta yacu irabatekereza gusa twizeye ko turikugikoraho kandi tubahaye icyizere cya vuba turacyabishakira umuti urambye.”

Ibi kandi byashimangiwe na Guverineri w’iyi ntara y’Uburengerazuba Bwana Munyentwari Alphonse aho yashimangiye ko ibyo biraro bigomba kwihutishwa mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa by’iterambere.

Yagize ati:“Ibi biraro bibafatiye runini niyo mpamvu iby’iki kibazo tugomba kubyitaho maze tugafatanya n’inzego zitandukanye maze ibiraro bikubakwa mu buryo burambye ubuhahirane bugakomeza mwiteza imbere.”

Iyi nama yari yahuje ingeri zitandukanye :ingabo na polisi ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi , ubuyobozi bw’intara y’uburengerazuba ndetse n’abavuga rikijyana bo mu murenge wa Nyakabuye ,iyo nama ikaba yarakozwe hubahirizwa amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya Covid-19, hakarabwa intoki n’amazi n’isabune , kwambara udupfukamunwa ndetse hubahirizwa n’intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi.



Denis Fabrice Nsengumuremyi/MUHABURA.RW

  • admin
  • 08/05/2020
  • Hashize 4 years