Rusizi: Abarundi bakoze Jenoside barasabirwa ibihano

  • admin
  • 09/04/2016
  • Hashize 8 years
Image

Depite Mukama Abbas ashyira indabo mu mugezi wa Rubyiro

barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi, barasaba ko Abarundi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bagezwa imbere y’ubutabera bagahanirwa ibyo bakoze.

Abarokokeye mu kibaya cya Bugarama bavuga ko hari umubare munini w’Abarundi bishe Abatutsi bakabajugunya mu migezi ya Rubyiro, Ruhwa na Rusizi, ariko ngo ikibashengura nuko nta n’umwe barumva yagejejwe imbere y’ubutabera.

Mu buhamya butangwa n’abarokokeye i Rusizi, bagaragaza ko Abarundi bari barahungiye mu Rwanda nyuma y’urupfu rw’uwari Perezida w’u Burundi Melchior Ndadaye, bagize uruhare rukomeye muri Jenoside, ndetse ngo hari n’abambukaga bakava mu Burundi bazanwe no kwica Abatutsi mu Rwanda, barangiza bagasubira iwabo.

Mukamurara Judith, uhagarariye AVEGA mu Murenge wa Bugarama, yagize ati “Abarundi baraduhemukiye cyane, batwiciye abantu mu buryo bw’ubugome burenze urugero, ni na bo bigishije zimwe mu nterahamwe zo mu Bugarama gukerera amajosi y’Abatutsi nta bwoba.”

Iyo batahaba Abatutsi benshi ntibari gupfa.Nta n’umwe twabonye wagize ubutwari bwo kuza kwirega ngo anadusabe imbabazi nibura, tukaba dusaba ko Leta yacu yareba uburyo ivugana n’iy’uBurundi, aba batwiciye abantu bakagaragara, tukababona bakaryozwa ibyo bakoze cyangwa nibura bakadusaba imbabazi.”

Visi Perezida w’Inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite, Mukama Abbas, yavuze ko icyifuzo cy’aba barokotse Jenoside gifite ishingiro.

Yagize ati “Jenoside ni icyaha ndengakamere kandi ndengamipaka, nkumva bishoboka ko aho bari hose, nibimara kunonosorwa neza hagati ya Leta zombi, bizasaba ko Abarundi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, ahantu hose bazagaragara bazazanwa mu Rwanda bakabazwa ibyo bakoze.

Kiriya ni icyaha cyakorewe isi, byo ni ko bigomba kugenda.Bagomba kuza bakabazwa mbere na mbere, abo icyaha gihamye bagakatirwa, iby’imbabazi bikaza nyuma.”

Yakomeje agira ati:“Nta kidashoboka kuko niba kiriya cyaha kitareba u Rwanda gusa kireba isi yose, abarundi dupfa kumenya ko bayikoze gusa, dufite abantu babashinja, igihe kizagera hagati ya Leta zombi tugire aho duhuriza, kuko amategeko mpuzamahanga agira uko abivuga, babazwe ibyo bakoze mu Rwanda, bahanwe.”

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 09/04/2016
  • Hashize 8 years